Ikibazo cy’abana batangira ishuri batinze kigomba gukemurwa n'amarerero

Abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda baravuga ko ikibazo gihari cy’abana batangira ishuri batinze kigomba gukemuka kuko bigira ingaruka zitandukanye.

kwamamaza

Ubushakashatsi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare cyerekanye ko mu Rwanda abana 42% biga icyiciro cy'amashuri abanza nyamara atariho bagakwiye kuba bari, naho 17% bakiga mu mashuri yisumbuye atari ho bagakwiye kuba biga ibyo ngo biterwa n’ibibazo bitandukanye akenshi bituruka mu miryango nkuko hari abanyeshuri babihamya ibyo ngo bikaba byanabatera ipfunwe zo kwigana n’abo batangana.

Umwe ati "ikintu kibitera ni amikoro, abantu bose ntabwo bafite ubushobozi bungana, hari igihe usanga umwana ajya ku ishuri bigoye kubona amafaranga y'ishuri, ibyo bigatuma umwana adindira kujya ku ishuri".   

Abadepite mu nteko ishinga amategeko bagize komisiyo ya Politiki, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore mu Iterambere ry'Igihugu bavuga ko ikibazo nk’icyo kikigaragara cyagakemuwe na gahunda y’amarerero.

Hon. Bizimana Minani Deogratias ati "numvaga cyarakemutse kuko hari amarerero, atumarira iki mu gukusanya abana bose mu gutangira amashuri? byaba bibabaje cyane kuba dufite abana badatangirira igihe kandi amarerero ahari". 

Mme. Irere Claudette umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi aravuga ko koko uretse kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana gahunda y’amarerero yashyiriweho kurandura mwene ibyo bibazo nubwo ngo yari yarakozwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid -19.

Ati "ni ikibazo twatewe na Covid-19, uyu munsi turi kurwana n'ibirarane ariko amarerero arimo gutanga umusaruro kuko ari gutuma abana bazira ku ishuri ku gihe, mu myaka igiye gukurikiraho iki kibazo cy'abana badatangirira ku gihe turatangira kubona gikemuka". 

MINEDUC itangaza ko buri mwaka byibuze haba hari abana babarirwa mu bihumbi 10 na 15 bigomba gutangira amashuri abanza kuko bakwije imyaka yabigenwe.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Feb 14, 2024 - 09:20