Ikibazo cy’abana bava mu mashuri gikwiye kureba abanyarwanda bose

Mu gihe Leta y’u Rwanda yimirije imbere gahunda y’uburezi kuri bose, haracyari ikibazo cy’abana bava mu mashuri batayarangije bitewe n’ibibazo bitandukanye. Minisiteri y’uburezi isanga iki kibazo kireba buri wese, ikaba ishishikariza abaturarwanda muri rusange kugira icyo bagikoraho.

kwamamaza

Nubwo Leta y’u Rwanda iba yakoze ibishoboka byose ngo abana bose bahabwe uburezi ndetse bige neza, haracyagaragara ibibazo by’abanyeshuri bava mu ishuri batarangije kwiga.

Bamwe mu baturage baganiriye na Isango Star, basanga iki kibazo giterwa n’ubukene ndetse n’imyumvire ya bamwe mu babyeyi batabiha agaciro gusa ngo na Leta ikwiriye gushyira imbaraga mu bukangurambaga.

Umwe ati "ntabwo navuga ngo ni uburara bw'abana kuko umwana ukiri muto ntabwo yapfa kunanirana, hari igihe usanga umubyeyi atita ku mwana we".  

Minisitiri w’uburezi Twagirayezu Gaspard, asanga iki kibazo kitagakwiye kubaho kuko Leta iba yashyizemo imbaraga nyinshi mu kubikumira, kandi iki kibazo cy’abana bava mu mashuri ngo gikwiye kureba abanyarwanda bose muri rusange, aho kugiharira inzego zimwe na zimwe.

Ati "imbaraga Leta ishyiramo kugirango abanyeshuri bajye ku ishuri ntabwo zari zikwiye kujyana n'abanyeshuri bavamo, kuva mw'ishuri ku bana ntabwo ari ikibazo cy'urwego rumwe ahubwo ni ikibazo twese duhuriyeho, abana ni abacu ku muryango nyarwanda, ni ikibazo cy'abanyarwanda twese twari dukwiriye gutekerezaho kugirango Leta itazakomeza gushyira imbaraga mu bintu bitandukanye kugirango abana babone uko bajya kwiga hanyuma tubone abana bava mu ishuri".     

Mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri 2022/2023, Minisiteri y’uburezi yatangaje ko abanyeshuri barenga ibihumbi 100 bamaze ukwezi kose batarakandagira mu ishuri.

Raporo ya Ministeri y’uburezi kandi igaragaza ko zimwe mu mpamvu zitera abana kuva mu ishuri harimo amakimbirane yo mu miryango, ubukene bukabije n’imirimo ikoreshwa abana nko gusoroma icyayi no gukora akazi ko mu rugo.

Inkuru ya YASSINI / Isango Star Kigali

 Jan 5, 2024 - 08:18