Amadini n’amatorero arasabwa kwigisha urukundo kuko abantu iyo bafite urukundo batajya mu bibi

Nkuko hari amwe mu madini n’amatorero abayoboke bayo bagize uruhare mu gushyira mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kubera amacakubiri n’inzangano bigishwaga, kuri ubu amadini n’amatorero afite uruhare rukomeye mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.

kwamamaza

Ubwo hategurwaga Jenoside yakorewe Abatutsi bamwe mu bayoboke b’amadini n’amatorero bagize uruhare mu kuyitegura no kuyishyira mu bikorwa, kuko usanga hari n’Abatutsi bahungiraga mu nzu z’amadini cyangwa amatorero nka kiriziya ariko bakicirwa yo.

Mu gihe u Rwanda n’inshuti z’u Rwanda bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi amwe mu madini n’amatorero agaragaza ko hari icyakozwe mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda nkuko bigarukwaho na Sheikh Sulaiman Mbarushimana umujyanamwa wa Mufti w’u Rwanda hamwe na Padiri Valens Niragire umunyamabanga mukuru wa komisiyo y’Abepisikopi ushinzwe ubutabera n’amahoro.

Sheikh Sulaiman Mbarushimana ati "amadini yagize uruhare rukomeye mu bumwe n'ubwiyunge bw'abanyarwanda bishingiye ko umwanya wa mbere wabo ni ukwigisha abayoboke b'aya madini kuba abantu b'intangarugero mu mibanire myiza hagati yabo n'abandi".  

Padiri Valens Niragire ati "Ivanjiri twigisha ni ivanjiri y'urukundo twarazwe na Yezu Kristo, Kiriziya Gatorika Jenoside ikimara guhagarikwa yafasha iya mbere kugirango itange umusanzu wayo mu kuramira abari bamaze kugirwaho ingaruka nayo, byari igihe kigoye hari abapfakazi, imfubyi, imitima yahungabanye, iby'ingenzi kwari ukubanza gufatanya n'ubuyobozi gufasha mu bikorwa byihutirwa byo gusana ahangiritse, byo guhumuriza, imyaka yagiye ikurikiraho Kiriziya yagiye yinjira mu bikorwa nyirizina by'ubwiyunge ishyiraho gahunda yo gushyiraho abajyanama mu by'ihungabana kugirango babashe gufasha umuryango nyarwanda".       

Umuryango Ibuka ushimira intambwe yatewe n’amadini n’amatorero akagira uruhare mu gutanga inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge mu gusana imitima y’abanyarwanda, ariko uyu muryango unasaba ko hahindurwa uburyo bwo kwigisha abayoboke bayo kugirango bagire urukundo muri bo, nkuko bivugwa na Perezida wa Ibuka Dr. Gakwenzire Philbert.

Ati "ubundi amadini n'amatorero yagize uruhare mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko byagaragaye ko kwigisha urukundo bavugaga ntaho byagaragaye, biragaragara ko amadini n'amatorero bikwiriye gusibiza amaso inyuma kugirango barebe uburyo bakwigisha kuko usanga ari nkaho abanyarwanda bagiye babatizwa mbere yuko bigishwa Imana, icyo bakwiye kugisesengura kugirango bakirebe kuko iyo iza kuba yigisha urukundo ntabwo Jenosie iba yarabayeho".        

Amadini n’amatorero arasabwa kwigisha urukundo kuko abantu iyo bafite urukundo batajya mu bibi nkuko biri mu nyigisho zihabwa abayoboke bayo, u Rwanda ruribuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, hibukwa Abatutsi basaga miliyoni 1 bishwe mu gihe cy’iminsi 100.

Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Apr 15, 2024 - 15:15