Bamwe mu banyeshuri biga iby’amategeko baravuga ko hakiri icyuho mu kuyubahiriza

Bamwe mu banyeshuri biga iby’amategeko mu mashuri makuru na kaminuza mu Rwanda baravuga ko mu nzego z’ubutabera mu bihugu bitandukanye hakirimo icyuho mu by’amategeko no kuyubahiriza, ibyo bahamya ko biterwa n’uko umubare munini w’abaturage utaramenya amategeko abarengera n’abagonga.

kwamamaza

Ubushakashatsi bugaragaza ko ku isi yose ingengo y’imari ingana na miliyari 2 na miliyoni 900 z’amadorali y'Amerika agendera ku bantu bakeneye ubufasha mu by’amategeko, icyo kikaba ari igiciro kiri hejuru cyane ugereranyije n'agendera ku rwego rw’uburezi, ndetse no mu nzego z’ubuzima, ibyo bikagaragara nk’ibibabaje kuko nubwo bimeze bityo 1.4% gusa aribo bahabwa ubufasha butangwa mu nzego z’ubutabera aho bavuye kuri 2.4 % mu mwaka wa 2013.

Geoffrey Kabagambe umunyeshuri wiga muri kaminuza ya Kigali (UK) ishami ry’amategeko hamwe na Niyigena Peruth wiga amategeko muri kaminuza y'Abalayiki b'Abadivantisiti b'umunsi wa Karindwi (UNILAK) baragaragaza aho akenshi icyuho nk’iki gituruka.

Geoffrey Kabagambe yagize ati "icyuho kirimo ,aka kanya haracyariho hamwe na hamwe aho usanga umuturage atazi itegeko rimurengera iryo ariryo, ntazi n'irimuhana iryo ariryo, ni ukuva ahangaha akajya hariya ibyo bamubwiye ubimubwiye uko abimubwiye ntabimenye, ntamenya uko yisobanura, ntabwo umuturage aramenya itegeko icyo aricyo n'urizi arizi ku izina atazi icyo risobanuye, usanga umuturage abihombeyemo".     

 Niyigena Peruth nawe yagize ati "icyuho gihari nuko abantu mu bibazo bigiye biri mu baturage, abantu bihutira guhita bajya mu rukiko kandi tumaze gusobanukirwa neza ko hari uburyo bwinshi ibibazo byakabaye bikemuka bitarinze kujya mu rukiko".      

Gusa nk’abiga iby’amategeko biha umukoro wuko bashobora kugabanya icyo cyuho kikigaragara muri uru rwego.

Geoffrey Kabagambe yakomeje agira ati "kugira icyo kintu kiveho ni uguhora atari njyewe munyeshuri w'amategeko gusa, bigomba kugera no ku muturage uri hasi, ni ngombwa rero ko dushyiramo imbaraga, abanyeshuri bagenda muri rubanda bakigisha abaturage".   

Mutabazi Harrison umuvugizi n’umugenzuzi w’inkiko mu Rwanda aravuga ko nk’abazakora mu rwego rw’ubutabera mu gihe kizaza bagomba kugira uruhare rukomeye mu kugira ubutabera buteye imbere.

Yagize ati "abari kwiga amategeko bajye biga bamenya ko aribo bazadusimbura ejo hazaza, bajye bamenya ko bafite uruhare rukomeye cyane nk'abiga amategeko mu guteza imbere ibyerekeranye n'amategeko, bagakora ubushakashatsi, kumenya ibyakwiyungura mu mategeko, gutanga umusanzu wo kumenyekanisha ayo matageko no kwiyumvamo ko ejo hazaza aribo bazaba bari mu myanya". 

Ubushakashatsi kandi bwerekana ko abantu barenga miliyari 5 ku isi babura uko bagera ku butabera bwuzuye.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 May 25, 2023 - 09:23