Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikeneye ubutabera bwihariye

Urwego rw’ubushinjacyaha mu Rwanda buravuga ko kuba abaturage batazi uburenganzira bwabo mu by'amategeko aribyo bituma ibyaha by’ihohoterwa rishigiye ku gitsina rikorerwa abana batarageza imyaka y’ubukure bidakurikiranwa neza uko bikwiye.

kwamamaza

Kudakurikiza amategeko mu guhana ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, Umuryango CERULAR uharanira ko igihugu kigendera ku mategeko ugaragaza ko bizatuma abantu birara bakumva ko ibi byaha ari ibintu bisanzwe.

Ibi uyu muryango urabigarukaho nyuma y’ubushakashatsi washyize hanze bugaragaza imiterere y’ikurikiranwa ry’ibyaha bishigiye ku gitsina bikorerwa abana batarageza imyaka y’ubukure mu Rwanda. Uyu muryango ugaragaza ko ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byerekanye ko imibare y’abakurikiranyweho ibi byaha ikiri hasi cyane . 

John Mudakikwa ni umunyamategeko uyobora uyu muryango yagize ati "abantu bakurikiranwaho gukora ibi byaha baracyari bake cyane ugereranyije n'imibare igaragara, urugero ufashe nko mu myaka 5 abana batewe inda bagera hafi ku bihumbi 100 ukareba noneho abantu bakurikiranwe mu nkiko cyangwa se n'ubutabera kuri icyo cyaha cyo gusambanya abana ubona imibare itajyanye kuko ubona hafi nk'imanza zimaze gukurikiranwa twavuga ko ziri hafi ku kigero cya 30% yabo bana baba barasambanyijwe wareba abafashwe kungufu nabo ugasanga imibare dufite hafi ibihumbi 4 ubutabera bwakurikiranye usanga ababihaniwe mu byukuri ntabwo barenga 10%".

Kuruhande rw’urwego rw’ubushinjacyaha mu Rwanda narwo ntirujya kure yuko imibare yabakurikiranwaho ibi byaha ari mike, gusa ngo ikibazo kiri ku baturage batarabasha kumenya uburenganzira bwabo, mu by'amategeko nkuko bigarukwaho na Afrike Frederick umungenzizu mu bushinjacyaha.

Yagize ati "ikintu gisa nkikibura ni ukumenyesha abaturage uburenganzira bwabo ntibatinye kuvuga ibyababayeho kuko na bya bintu by'imanza zitsindwa ari nyinshi bikomoka ku kibazo cy'ibimenyetso, rero usanga hari igihe abakorewe icyaha babihishira, hari igihe babivuga harashize igihe". 

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina , ubu bushakashatsi bwerekanye ko guhera mu mwaka wa 2017 imibare yakomeje kuzamuka , gusa ibikurikiranwa bikarushaho kuba bike, ibi ahanini bakagaragaza ko isibanganywa ry'ibimenyetso biri mu bituma ubutabera budatagwa uko bikwiye.

Inkuru ya Uwe Herve Isango Star Kigali

 Oct 31, 2022 - 07:17