Hari gufatwa ibipimo by'amazi bizafasha mu igenamigambi ry'ibikorwaremezo

Ikigo cy'igihugu gishinzwe umutungo kamere w’amazi (Rwanda Water Resources Board) kiri gufata ibipimo by’amazi y’imigezi minini n’ay’utugezi duto hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo gukoresha ibyo bipimo by’ikoranabuhanga mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse no kubasha kubyaza umusaruro ubwiyongere bw’amazi mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.

kwamamaza

Ni umushinga uhuriweho n’ibihugu byo mu karere bigera ku 10 birimo u Rwanda, Burundi, Tanzania, Ethiopia, Sudan, Misiri, Uganda, DR Congo, Eritrea na Kenya.

Ikigambiriwe ngo ni ugushyiraho sitasiyo zo kugenzura urwego rw’amazi ku nzuzi n’ibiyaga hagenderewe ukumenyesha hakiri kare kubaka ibikorwaremezo bishobora guhangana n’umwuzure, no gutegura imikoreshereze myiza y’amazi asanzwe mu kibaya cy’uruzi rwa Nili ibyo bihugu bihuriyemo.

Niyigaba Anastase, umuyobozi mu kigo gishinzwe umutungo kamere w’amazi mu Rwanda (Rwanda Water Resources Board) ushinzwe kugenzura amazi no kugenzura ubuziranenge nibyo garukaho.

Ati "ni mu rwego rwo kugirango habeho gukurikirana amazi no kuyitaho, kumenya uburyo ahinduka, ingano bityo hakaba habaho guteganyiriza imishinga itandukanye".   

Ni kubufatanye n’umushinga mpuzamahanga w’ikibaya cy’uruzi rwa Nili (Nile Basin Initiative). Aho Umuyobozi nshingwabikorwa wayo Florence Grace Adongo, avuga ko ibyo bipimo biri gufatwa bigamije igenamigambi rigamije iterambere ry’abaturage n’iry’igihugu muri rusange.

Ati "turashaka gupima ingano y’amazi ariko n’ubuziranenge icyarimwe, ni igikorwa gisa nkaho ari gito ariko kiragutse ku bijyanye n’ishoramari, kubera ko ubumenyi arizo mbaraga, ubu turi gushyiraho gahunda ariko tugateganya ndetse no kubicunga neza hagamijwe gahunda irambye, ibyo nibyo turi gukora gufasha ibihugu, mu kumenya amakuru no gutanga imbaraga hagamije ubufatanye".

Muri Sitasiyo 6 zashyizwe ku nzuzi n’ibiyaga bifite umupaka harimo, inzuzi za Nyabarongo, Akagera, Akanyaru, Muvumba, ibiyaga bya Cyohoha na Rweru bihuza uruzi rwa Nili binyuze mu bihugu bitandukanye. Aho u Rwanda rufatwa nk’isoko ya kure y’uruzi rwa Nili.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Nov 20, 2023 - 20:24