Minisiteri y’uburezi iravuga ko yishimiye umusaruro wavuye mu banyeshuri basoje amashuri yisumbuye

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda iravuga ko yishimiye umusaruro wavuye mu banyeshuri basoje amashuri yisumbuye y’umwaka 2021/2022 kandi ikaba ishimira imitsindire yabo kuko abarenga 90% batsinze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye mu mashami atandukanye.

kwamamaza

Kuri uyu wa 4 tariki ya 15 Ukuboza nibwo Minisiteri y’uburezi yatangaje amanota y’abarangije amashuri yisumbuye y’umwaka 2021/2022 aho Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye ,Gaspard Twagirayezu aboneraho agashimira abanyeshuri bitwaye neza hamwe n’abarimu babigishije.

Yagize ati "ndashimira cyane abanyeshuri bashoboye gukora neza kurusha abandi ariko ndashimira byumwihariko abarimu ari abigishije ndetse n'abagize uruhare muri iyi gahunda yose yaba iyo gutegura ibizamini, ari ukubitanga, kubikosora ndetse n'izindi gahunda byajyanye nabyo, ndashimira abanyeshuri bose ndetse n'ababyeyi, abafatanyabikorwa mu burezi".    

Hanabayeho guhemba 15 bahize abandi haba mu bize ubumenyi rusange, tekinike ndetse n’amashuri nderabarezi (TTC).

Bamwe mu bahambwe n'akanyamuneza kenshi batangaje uko biyumva nyuma yo guhembwa banagenera ubutumwa abandi banyeshuri.

Umwe yagize ati "ibanga ni ukwiga ushyizeho umwete ugategura mbere y'igihe kuburyo ikizamini cya leta kizaza kitagutunguye".

Undi yagize ati "ndishimye cyane, icyo nabwira abandi banyeshuri bajye bamenya yuko gukora ari kare kandi bagakora bafite intego bashaka kugeraho".   

Bose ubateranyije abakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye 2021/2022 ni ibihumbi 47 379, abashoboye kurenza igipimo ngenderwaho bakaba babarirwa mu 44 818 bangana na 94.6 %.

Dr. Bahati Bernard Umuyobozi mukuru w'ikigo gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) aravuga yuko uwo musaruro ibyo aribyo byose ari uwo kwishimira.

Yagize ati 'twishimiye umusaruro abanyeshuri b'uyu mwaka bakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye bagize, ikiba gisigaye ni ukugirango abantu bakomereze ahongaho kandi n'ingamba zishyirwe mu burezi no gutsinda birusheho kugenda neza".

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence Isango Star Kigali

 Dec 16, 2022 - 06:43