Kwibuka31: Twari dufite ibikomere inyuma ku mubiri n'imbere ku mutima, urugendo rwo kwiyubaka ku barokotse Jenoside

Hari abakorokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko mu ntangiriro urugendo rwo kwiyubaka rutari ruboroheye ariko ko kuri ubu bakomeje gutera intambwe mu rugendo rwo kwiyubaka, bagashimira imiyoborere myiza ikomeje kubafasha kwiyubaka.

kwamamaza

Laetitia Gahongayire na Hodali Marie Rose, ni bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Aba bahuriza ku kuba bitari byoroshye kwakira inzira banyuzemo, ibyatumaga urugendo rwo kwiyubaka rubabera ingorabahizi, ariko bakavuga ko biturutse ku guherekezwa n’ubuyobozi bw’igihugu, baje kugerageza kwiyumvamo ubudaheranwa, ndetse ngo magingo aya barakataje mu kwiyubaka.

Laetitia Gahongayire ati "Jenoside ikirangira kwakira ko wabuze abawe byari ikibazo, twari dufite ibikomere inyuma ku mubiri n'imbere ku mutima, ntiwumvaga ukuntu ushobora kubaho udafite ababyeyi, ntiwumvaga ukuntu ushobora kubaho udafite abo muvukana, nabayeho numva nshaka kuba mu nzu njyenyine ariko wahura n'umuntu muturanye cyangwa undi muntu wo mu muryango wacitse ku icumu akakuganiriza tukajyana kwibuka nkagenda muganiriza inzira nanyuzemo njyenda noroherwa"

"Iyo tugeze muri iki gihe cyo kwibuka uhita ubona ko hashize imyaka 31 aribwo uherukana na wa muryango wawe mwari muri kumwe, ntabwo ubabara nkuko wababaraga tukiva muri cya gihe cya Jenoside, urababara ariko birashira kuko turaganira".          

Hodali Marie Rose ati "mu kwiyubaka ikintu cyangoye cyane kugirango nsubire ku gicumbi cya Data kuhasubira byatubereye urugamba, ibyo byose twagiye tubirenga dukurikije kurokoka kwacu tukabiha agaciro kuko iyo tuza kwibagirwa ko Imana yaturokoye kugirango twongere tugendane n'u Rwanda, duterane intambwe n'abanyarwanda n'ubumwe n'ubwiyunge ntabwo twari gusubira iwacu aho twavukiye, ntabwo twari gutera intambwe kugirango dukomere bigaragare ko turi kubaka u Rwanda ruzira Jenoside yakorewe Abatutsi".      

Minisiteri y'ubumwe b'abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), ivuga ko kwiyubaka no kubaka igihugu bishoboka, ndetse Dr. Jean Damascene Bizimana Minisitiri muri iyi Minisiteri, avuga ko ibikorwa byo kongera ubumwe n’ubudaheranwa mu banyarwanda bikomeje.

Ati "kubabarira ntabwo ari itegeko, ntabwo wategeka umutu kubabarira igihe we yumva atarabyakira ariko itegeko nuko buri wese agomba kubaha uburenganzira bw'undi bwo kubaho, ubishoboye akababarira nabyo ni byiza, dukomeza kubigisha kugirango bakore urwo rugendo rwo kwakira ibyaha bakorewe, abakoze Jenoside nabo bakakira uburemere n'ubukana bw'icyaha bakoze".         

Imyaka ibaye 31 hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho insanganyamatsiko yatoranyijwe ishishikariza Abanyarwanda "Kwibuka biyubaka".

Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali

 Apr 9, 2025 - 09:22