IGF: Inama ku gukoresha interinete mu guteza imbere abaturage n'igihugu

Kuri uyu wa kane, i Kigali hateraniye inama ngaruka mwaka yiga ku ikoranabuhanga rya murandasi, yahuriwemo n’intumwa mu bigo bya leta, abikorera, abanyeshuri n'abandi bafite aho bahuriye no gukemura ibibazo bikigaragara mu ikoreshwa rya Interinete.

kwamamaza

Interinete ngo ni imbarutso y’iterambere cyane ku gihugu nk'u Rwanda kiri mu nzira y’amajyambere, ibyorezo nka Covid-19 byasigiye umukoro igihugu w’akamaro ka interinete mu kugeza ku baturage ibyo bakenera, ibi byagarutsweho na Paula Ingabire, Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo ageza ijambo ku bitabiriye iyi nama kuri murandasi.

Yagize ati "bijyanye n'imbogamizi twese twahuye nazo mu cyorezo cya Covid-19 twakeneye cyane interinete no kubona idacikagurika kandi byatumye dusubiza bimwe mu bibazo byazanywe no guhangana n'iki cyorezo".  

Muvunyi Victor umukozi wa Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo ushinzwe ikoranabuhanga ryaduka, avuga ko igihugu cyatangije gahunda nshya yo gushora imari muri serivisi za Interinete kugira irusheho kubyarira umusaruro umusaruro abaturage n'igihugu muri rusange.

Yagize ati "Ikintu cy'ingenzi kirimo n'uburyo bwo kongera ubushobozi cyane cyane mu batanga serivise za Interinete kugirango nabo binjire muri iri soko bahiganwe n'abandi barimo ariko noneho cyane cyane tukongeraho ikintu cyo kubona ibikorwa bya interinete nukuvuga ngo ibiciro bya interinete biri kugabanuka ndetse no kubona interinete idacibwamo".

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwitabira inama mpuzamahanga ya murandasi izabera muri Ethiopia, Grace Ingabire, Umuyobozi wa RICTA ,ikigo gishinzwe izina ry’akadomo rwa (.rw) avuga ko bazerekana ibyo igihugu kigezeho n'ibiri gukorwa ngo hasubizwe ibibazo bikigaragara.

Yagize ati "Grobal IGF izabera muri Ethiopia iyo nama u Rwanda ruzitabira turi muri bamwe natwe nka RICTA tuzitabira iyo nama tuzajya kugaragaza ibyo u Rwanda rugezeho mu rwego rwa interinete ibintu bitandukanye turimo dukora kugirango tugeze kuri buri munyarwanda wese abone interinete ahubwo ashobore kuyikoresha kugirango ubuzima bwe bwa buri munsi  bushobore guhinduka".

Ni ku nshuro ya 10 iyi nama iteraniye mu Rwanda, aho bagaragaje mu myaka 10 ishize u Rwanda rumaze gukora byinshi birimo kugera kuri 97% by'ahari interinete mu gihugu, gutanga no kwishyura serivisi nyinshi hifashishijwe ikoranabuhanga n'ibindi.

Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali

 Nov 4, 2022 - 09:34