Uruganda Jespo2 Ltd rwegereje abakiriya barwo ibinyobwa byo mu bwoko bwa FLO

Muri gahunda ya sirimuka na FLO, uruganda rwa Jespo2 Ltd rucuruza inzoga y’umwimerere iri mu bwoko butatu yengerwa mu Bubiligi igacuruzwa hirya no hino ku isi, irakangurira abaguzi n’abacuruzi kwitabira guhaha iki kinyobwa kuko kitagira ingaruka zitandukanye z’ubuzima ku wayinyweye ugereranyije n’izindi nzoga kuko nta kinyabutabire cy’isukari cyongewemo.

kwamamaza

Mu gihe I Kigali hakomeje kubera imurikagurisha mpuzamahanga ku nshuro yaryo ya 27, bamwe mu bayigana bakomeje gutangazwa n’inzoga yengwa n’uruganda rwa Jespo2 Ltd ikozwe mu buryo bw’umwimerere ikaba ngo impamvu ari uko nta binyabutabire bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu nk’isukari byongewemo.

Umwe ati "umuhumuro wako ni mwiza ntabwo watuma uhumura nabi cyangwa bikugendekere nabi".

Undi ati "ni icyo kunywa kitarimo isukari kuko niyo ukinyweye uba wumva ari icyo kunywa cyiza kiryoshye cy'abantu bose b'abasirimu kimeze neza, cyagenewe ingeri zose, gitandukanye n'izindi nanyweye".

Nkundumukiza Ezra, Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Jespo2 Ltd, avuga ko bafashe umwanya wabo muri iyi expo kugirango irusheho kuyisobanurira no kuyigeza ku banyarwanda ku bwinshi bitewe nuko imaze kumenyerwa ku isoko nyarwanda.

Ati "icyatuzanye muri expo ni ukugirango duhe amahirwe abanyarwanda batashoboye kubona Flo mutubari, mu ma resitora no mu ma hoteli kuko tumaze kuzikwiza mu gihugu hose bagire amahirwe yo gusogongera ino nzoga nabo bazigure bazijyane mu rugo ariko abe ari amahirwe yo gusobanurira abakunzi ba Flo itandukaniro rya Flo n'izindi nzoga ziri ku isoko cyane tubabwira ko nta sukari yongerwamo nta n'ibindi binyabutabire bibarizwamo, twanabanje no kubasogongeza, turagirango umuntu ayisogongere ayikunde noneho atangire kuyigira iye". 

Sirimuka na FLO iri mu moko atatu y’inzoga ariyo Yellow FLO, Red FLO na FLO 58 zose zikozwe mu buryo bw’umwimerere zikaba zengerwa mu Bubiligi.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Aug 7, 2024 - 08:44