Nyarugenge: Hatangijwe ubukangurambaga bugamije kwigisha ku mikurire y’abana

Mu karere ka Nyarugenge, hatangijwe ubukangurambaga bugamije kwigisha ku mikurire y’abana, bamwe mu babyeyi baravuga ko badasobanukiwe igwingira mu buryo bwagutse, bityo ngo bakeneye ubukangurambaga, ariko bakanavuga ko bishimiye ingo mbonezamikurire zikomeje kubegerezwa.

kwamamaza

Ni ubukangurambaga bwatangirijwe mu bice bitandukanye by’akarere ka Nyarugenge binyuze mu nteko rusange z’abaturage. Mu murenge wa Kimisagara mu kagari ka Kimisagara, umudugudu wa Sangwa, habereye umuhango wo gutaha urugo mbonezamikurire rufite agaciro ka miliyoni zisaga 30 mu mafaranga y'u Rwanda, rwubatswe n’umuryango AEE ku bufatanye n’abaturage ku nkunga ya Gikuriro USAID.

Ababyeyi begerejwe irerero barashima iki gikorwa bagizemo uruhare, bavuga ko kije gufasha ab’amikoro make gutuma abana babo babona uburezi hakiri kare.

Umwe ati "hari ababyeyi benshi cyane bari bafite abana badafite uburyo abo bana bakwiga ariko hano kuri iri rerero dufite abana benshi bari kuhiga". 

Undi ati "amashuri yasaga nkaho ari hirya ugasanga ababyeyi bafite ubukene, byabaye byiza ubwo ishuri ryabonetse hafi umubyeyi wese azajya agana iryo rerero". 

Ku rundi ruhande aba baragaragaza ubumenyi buke ku bisobanuro by’igwingira ndetse ngo kuri benshi baryumva nk’imirire mibi, ibyo baheraho bavuga ko hagikenewe ubukangurambaga.

Kuri Murebwayire Bety, Umuyobozi w’imirimo rusange mu karere ka Nyarugenge, aravuga ko iyi mpamvu n’izindi arizo zatumye bategura ubu bukangurambaga, kugira ngo babashe kwibutsa ababyeyi uruhare rwabo mu mikurire y'abana.

Ati "ubu bukangurambaga buzamara igihe cy'icyumweru ni ugukangurira abaturage bo mu karere ka Nyarugenge ndetse no kubigiramo uruhare, biritabirwa ariko ntabwo ari ijana ku ijana, amarerero akangurira ababyeyi ku mirire y'abana kugirango bareke kugaragaraho imirire mibi, isuku no gukangura ubwonko bw'umwana bamuha inyigisho z'ibanze ku kigero cye bamutegura gutangira kwiga". 

Ubu bukangurambaga bw’akarere ka Nyarugenge, buri kugaruka ku nsanganyamatsiko igira iti “Uburere buboneye, Ejo heza h’umuryango”, bugamije guteza imbere imyumvire y’abatuye aka karere kuri gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato.

Inkuru ya Gabriel IMANIRIHO / Isango Star Kigali

 Nov 22, 2023 - 14:20