
Urubyiruko rwa Ngororero rurasaba umukandida Paul Kagame kuzabahangira imirimo
Jun 25, 2024 - 07:54
Kuri uyu wa mbere, wari umunsi wa 3 w’ibikorwa byo kwiyamamaza ku bahatanira kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda n’abahatanira kwinjira mu nteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite.
kwamamaza
Perezida Paul Kagame, umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi, yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu turere twa Ngororero na Muhanga. Aho yasezeranyije ab’i Ngororero kuzakomeza kubayobora neza n’ubufatanye mu kugera ku byiza biruseho ndetse abasaba kuzakomeza ubufatanye by'umwihariko mu kwirindira umutekano.
Abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza by’umukandida w’umuryango RPF Inkotanyi biganjemo urubyiruko, barasaba ko nibaramuka bahaye uyu mukandida amajwi yabo nawe yazabitura kubahangira imirimo ku bwinshi urubyiruko rukava mu bushomeri.
Ni mugihe mu migambi y'ishyaka RPF Inkotanyi ku bikorwa bateganya ko uyu mukandida naramuka atowe azashyira mu bikorwa muri manda y'imyaka 5 iri imbere harimo ingingo yo guhanga imirimo mishya nibura ibihumbi 250 buri mwaka binyuze mu kubaka ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry'umurimo hibandwa cyane cyane ku bumenyi ngiro, siyansi, ikoranabuhanga n'ubuhanzi.
Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Ngororero
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


