
Urubyiruko ruritabira ibikorwa byo kwibuka kurusha mu myaka yashize
Apr 10, 2024 - 10:36
Mu gihe hirya no hino ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi bikomeje, ubuyobozi mu nzengo z’ibanze bugaragaza ko ubwitabire bw’urubyiruko muri ibi bikorwa bushimishishije ugereranije n’imyaka ishize.
kwamamaza
Urubyiruko rutandukanye rurimo n’abahagarariye abandi bagaragaza ko bitabira ibikorwa byo kwibuka n’ubwo hari abandi bagenzi babo baguma mu ngo ntibifatanye n’abandi.
Umwe ati "twebwe nk'urubyiruko rw'abakorerabushake dushobora kuza hano tugafasha abagize ibibazo by'ihungabana, tukaganira nabo mbese tukabegera, iyo turimo kwitegura kwibuka dukora amasuku ku nzibutso, tugakora ubukangurambaga burwanya ingengabitekerezo ya Jenoside".
Undi ati "tuza kwibuka, tukumva ibiganiro, tukumva amateka yaranze igihugu cyacu".
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buvuga ko muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwitabire bwabaye bwiza kurusha imyaka ishize,.
Habimana Bonaventure ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kamatamu umurenge wa Jabana mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.
Ati "urubyiruko ruritabira cyane cyane uyu mwaka rwitabiriye ku buryo bushimishije, byaradushimishije uburyo rwitabiriye".
Umuryango GAERG w’abahoze ari abanyeshuri barangije amashuri makuru na kaminuza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi usaba urubyiruko rutifatanya n’abandi mu bikorwa byo kwibuka kumva ko nabo bibareba kuko nibo bazavamo abayobozi b’ejo hazaza bagomba kumenya amateka, n’ibivugwa na Sanctus Turatsinze umukozi wa GAERG ushinzwe porogaramu yo kwibuka, kurwanya Jenoside no gukora ubukangurambaga.
Ati "inama twaha urubyiruko rutitabira izo gahunda nuko bagamba kumenya ko urubyiruko nizo mbaraga z'igihugu kandi burya igihugu kidafite urubyiruko ntacyo kiba gifite, iyo turebye mu mateka dusanga Jenoside yakorewe Abatutsi ahanini yarakozwe n'urubyiruko kandi nanone ihagarikwa n'urubyiruko, urubyiruko rwigira ntibindeba cyangwa se badashobora kwitabira izo gahunda zo kwibuka ntabwo ibyo bakora aribyo bamenye ko aribo Rwanda rw'ejo kandi badakoze uko bikwiye ibyo urubyiruko rukwiye gukora twazisanga twasubiye mubyo twahozemo".
U Rwanda rwifatanije n’isi kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni 1 mu gihe cy’iminsi 100. Urubyiruko rukaba ruri mu bagize uruhare mu gukora Jenoside ariko kandi hari n'urubyiruko rwitanze kugirango rubohore igihugu mu icuraburindi cyarimo aho urw’uyu munsi rusabwa kurwigiraho umuco wo gukunda igihugu no kucyitangira.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


