
Urubyiruko rurasabwa guhitamo icyiza bakirinda ababashuka
Feb 2, 2024 - 09:45
Tariki 1 Gashyantare buri mwaka u Rwanda rwizihiza umunsi w’Intwari z’igihugu, ni mu gihe hashize imyaka igera kuri 30 twibuka Intwari zakoze ibikorwa by’indashyikirwa ndetse zimwe zihaburira n’ubuzima bwazo. Urubyiruko rukaba ruvuga ko umunsi nk'uyu ubaha imbaraga zo kugirango bazagere ku bikorwa by’indashyikirwa bifitiye abandi akamaro.
kwamamaza
Mu gihe u Rwanda rwizihiza umunsi w’Intwari z’igihugu ku nshuro ya 30, ufite insanganyamatsiko igira iti "Ubutwari mu banyarwanda, agaciro kacu".
Urubyiruko rutandukanye ruvuga ko umunsi w’Intwara ari umunsi bibuka ibyo intwari zakoze bikaba imbaraga zo kugirango nabo bakore ibyabafasha kubaka igihugu.
Umwe ati "icyo nakora kugirango nitwe Intwari ni ugusigasira ibyagezweho nanjye ngashaka icyanteza imbere n'icyateza imbere igihugu cyanjye".
Undi ati "umunsi w'Intwari tuwigiraho byinshi cyane ko hari Intwari zatabarutse n'iziriho muri byose tugenda dukuramo isomo, ngomba gukora cyane nkagaragaza indangagaciro kugirango nanjye ngerageze kugera ikirenge mu cy'abatubanjrije babaye intwari dukesha ubuzima uyu munsi".
Emmanuel Urimubenshi umwe mu ntwari zikiriho uri mu banyeshuri b’i Nyange bari mu Ntwari z’Imena avuga ko urubyiruko rukwiye guhitamo icyiza bakagendera ku cyerekezo igihugu gifite, bakirinda ababashuka.
Ati "guhitamo icyiza ukanga ikibi, ugendeye muri iyo nzira yo guhitamo icyiza ukanga ikibi byanze bikunze ntabwo haburamo Intwari, wahisemo icyiza ntabwo wabona mu genzi wawe ari mu kaga ngo umwemerere kukagumamo, ntabwo wabona igihugu cyatewe ngo uceceke, urubyiruko ndushishikariza guhitamo inzira nziza, guhitamo icyiza".
Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu aribyo Imanzi,Imena n’ingenzi.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


