Kayonza: MINALOC ivuga ko kubana binyuranyije n'amategeko ari icyaha

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana Jean Claude arasaba imiryango itarasezeranye imbere y’amategeko kubikora kuko kubana mu buryo butemewe n’amategeko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

kwamamaza

Kubaka umuryango utekanye, ni imwe muri gahunda za Leta zigamije gufasha imiryango na Sosiyete Nyarwanda gutera imbere, ibi byose bikagerwaho ari uko imiryango ibana mu buryo bunyuranyije n’amategeko ifashe icyemezo cyo gusezerana imbere y’amategeko bikanatuma umutekano muri iyo miryango uboneka.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana Jean Claude avuga ko kubana bitemewe n’amategeko ubwabyo ari icyaha gihanwa n’amategeko ngo kuko iyo bidakozwe bigira ingaruka mbi no ku gihugu.

Ati "Leta yacu ishyigikira cyane ikanashishikariza abanyarwanda bose kubaka umuryango ushoboye kandi umuryango utekanye, ntabwo wakubaka umuryango ushoboye, ntabwo wakwimakaza umutekano mu muryango abantu babana mu buryo butemewe n'amategeko kuko kubana mu buryo butemewe n'amategeko ni icyaha gihanirwa, byose byagiyeho kugirango umutekano w'ingo ubungabungwe....." 

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kayonza baturanye n’imiryango yiyemeje kubana mu buryo bwemewe n’amategeko, bavuga ko bishimiye kuba iyo miryango iteye intambwe yo gusezerana ngo kuko guturana n’abatarasezeranye baba bafite impungenge z’uko umutekano mu mudugudu ushobora guhungabana igihe icyo aricyo cyose.

Mu mwaka wa 2022 mu turere 30 tugize igihugu, akarere Kayonza niko kasezeranyije imiryango micye kuko hasezeranye imiryango 263. Mu ntara y’Iburasirazuba, akarere ka Bugesera niko kasezeranyije benshi kuko hasezeranye imiryango 1407.

Muri uyu mwaka akarere ka Kayonza kafashe ingamba zikomeye zo gusezeranya imiryango myinshi, by’umwihariko muri iki cyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire, barateganya gusezeranya imiryango hafi 2500.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Iburasirazuba

 Oct 3, 2023 - 14:30