Urubyiruko ruracyatinya kujya muri politiki no mu nzego z’ubuyobozi: Ubushakashatsi.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ihuriro y’Inteko nshingamategeko ku isi IPU bugaragaza ko umubare munini w’urubyiruko rutinya kwinjira mu nzego z’ubuyobozi ndetse abandi bakaba batinya kujya mu nzego za politique n’izifata ibyemezo. Gusa rumwe mu rubyiruko rugaragaza ko hagikeneye ubukangurambaga bugamije kubatinyura.

kwamamaza

Ubu bushakashatsi bw’ihuriro y’inteko nshingamategeko ku isi IPU bwakozwe umwaka ushize w’2022, bugaragaje ko abenshi mu rubyiruko rutinya kwitabira ibikorwa bya politique ndetse no kujya mu nzego z’ubuyobozi zitandukanye.

Dr. IYAMUREMYE Francois Xavier; perezida wa sena y’u Rwanda yagize ati: “urubyiruko ntirugira uruhare mu bikorwa by’inteko ishinga amategeko na politiki muri rusange, kubera gutekereza ko politiki ikorwa n’abantu bakuze gusa, ndetse urubyiruko rukumva ko umusanzu warwo udahabwa agaciro gakwiye n’igihe bibaye ntibikorwe mu nzira zirunogeye.”

Zimwe mu mpamvu zituma urubyiruko rubiharira abakuze ni uko abenshi baba batinya ko ibyo byababuza akanya kabo ko kwidagadura ndetse n’imyumvire ikiri hasi kubijyanye no kwitabira ibikorwa bya politique.

Umwe muri rwo yagize ati: “abenshi babiharira abakuze kubera ko bashobora kutagera imbere. Baba batinya ko bashobora guhura n’ibintu byatuma badakora ibyo bifuza gukora nko kwinezeza ndetse n’ibindi byose.”

“ rero ntabwo navuga ngo igihugu kirabaheza ahubwo urubyiruko ntabwo ruragira uwo muhate.”

Undi ati: “ reka nihereho ku giti cyanjye! Iyo ugiye mu myanya y’ubuyobozi, iyo ugeze kuri wa mwanya ugira ibice bibira by’abantu. Hari abakubwira ngo ‘courage’ “ congratulations’ ibintu ugezeho ni byiza cyane kandi komeza usure amahirwe yose arimo ugere imbere. Noneho hari ikindi gice kikubwira ngo ‘ariko se ibintu uri kwishoramo ni ibiki?’ ‘ koko politike urabona uzayishobora!’”

“ urebye akenshi urubyiruko ruba rutekereza ko ibikorwa bya politiki ari iby’abantu bakuze.”

Ku ruhande rwa Isamael Buchanan; impuguke mu bijyanye na politique, avuga ko ibyo biterwa n’impamvu zitandukanye z’ibihugu ariko iyo urubyiruko ruhawe imbaraga n’ubushobozi rukanagirirwa icyizere biteza imbere igihugu.

Ati: “Biterwa n’imiterere ya politiki y’icyo gihugu ndetse n’amateka ibyo bihugu byagiye bibamo, bishobora kuva ku miterere rusange y’ubuzima busanzwe. Rero ndumva ibyakorwa ari ugukomeza ubukangurambaga bisanzwe no kwigisha urubyiruko, baruha indangagaciro na kirazira kuburyo bigera kubyo igihugu cyifuza.”

“hanyuma urubyiruko rukagira ubushobozi, kuburyo imyanya yose ifatirwamo ibyemezo ni ikintu cya mbere gishobora gutuma koko igihugu gitera imbere.”

Dr. IYAMUREMYE Francois Xavier; Perezida wa sena avuga ko icyo leta y’u Rwanda iri kurwanya iyo myumvire binyuze mu kuganirizwa ibijyanye n’ibikorwa by’inteko nshingamategeko n’ibindi kugirango rwisange mu nzego zifata ibyemezo.

Ati: “Sena irifuza ko iyo myumvire yahinduka maze urubyiruko rukamenya imikorere y’inteko ishingamategeko kandi rukagira uruhare mu kugena gahunda z’iterambere ry’igihugu, ndetse rukanahabwa umwanya ukwiye wo gukoresha uburenganzira bwa politiki rugenerwa n’itegeko nshinga n’andi mategeko.”

Nubwo bimeze bityo, ariko imibare igaragaza ko urubyiruko arirwo mubare munini w’abatuye isi kuko rwihariye 70%. Naho mu Rwanda , Ibarura rusange rya 5 ry’abaturage n’imiturire ryo mu bihumbi 2022 rigaragaza ko urubyiruko rungana 65.30 % by’abanyarwanda.

@ Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-Kigali.

 Mar 27, 2023 - 09:23