
Urubyiruko ruracyafite inzitizi mu kubaka ahazaza h'igihugu
Jan 25, 2024 - 09:25
Mu gihe ku munsi wa kabiri w'Inama y'igihugu y'umushyikirano ya 19 hibanzwe cyane ku ruhare rw'urubyiruko mu kubakira igihugu ahazaza heza. Bamwe mu bitabiriye iyi nama basabye Umukuru w'igihugu gushaka ibisubizo bya bimwe mu bibazo bikibugarije.
kwamamaza
Asoza inama y'igihugu y'umushyikirano ya 19, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yasabye abayitabiriye kudataha amaramasa, ndetse no kubyaza umusaruro ibyo bahavanye.
Ati "dutere intambwe turusheho gukora neza ibyo twakoraga neza, dukosore vuba na bwangu ibyo twasanze bitagenda neza".
Muri iyi nama, abayitabiriye bahabwa umwanya bagatanga ibitekerezo ndetse abafite ibibazo bakabibaza.
Uyu mwanya wabayeho, bamwe basaba umukuru w'igihugu n'abandi bayobozi kwita ku gukemura bimwe mu bibazo bikibangamiye urubyiruko mu gutanga umusanzu wabo.

Umwe ati "Nyakubahwa Perezida wa Repubulika bitewe n'imiterere y'akarere kacu ka Nyanza hari urubyiruko rutabasha kubona izo nyigisho zitangirwa mu kigo cy'urubyiruko mu gice cy'Amayaga, tukaba twifuzaga ko n'aho mwadufasha mukahadushyirira ikigo cy'urubyiruko".
Undi ati "n'ubwo mwaduhaye ikigega cya BDF hari imbogamizi duhura nazo igihe dukeneye inguzanyo dusabwa ingwate kandi ntazo dufite, tuba aribwo tukiva mu mashuri ntabwo tuba dufite ingwate, mwadufasha mukaturebera kuri iyo mbogamizi yo gusabwa ingwate muri BDF".
Perezida Kagame, yavuze ko nta mpamvu ihari yo kudakura izo nzitizi mu nzira bijyanye n'ubushobozi bw'igihugu.

Ati "BDF Minisiteri ibishinzwe ibikurikirane irebe ukuntu ibyakosorwa byakosorwa cyangwa ibyakorwaga bitakorwaga byakihutishwa nabyo".
Umunsi wa 2 w'inama y'igihugu y'umushyikirano ya 19, hibanzwe ku ntambwe abanyarwanda bamaze gutera mu bumwe n'ubudaheranwa nyuma y'imyaka 30 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho MINUBUMWE igaragaza ko iyo ntambwe ishimishije ndetse hanaganirwa ku ruhare rw'urubyiruko mu miyoborere itegura ahazaza heza h'igihugu.
Inkuru ya Gabriel IMANIRIHO / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


