Gusubira ku isuka abantu babigize igitutsi - Minisitiri Ildephonse Musafiri

Abagize komisiyo ya politike, ubwuzuzanye bw'abagabo n'abagore mu iterambere ry'igihugu mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, umutwe w'abadepite baravuga ko umubare w’urubyiruko rwize rwitabira umwuga w’ubuhinzi ukiri muke ndetse n’abandi bawitabira benshi ugasanga nta bumenyi buhagije bafite butuma bawukora kinyamwuga, ibyo bigatuma biba bimwe mu mpamvu umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi utagera ku rwego rushimishije.

kwamamaza

Ubushakashatsi bwagaragajwe na raporo y’umwaka 2023 yakozwe n’urwego rw’imiyoborere RGB, yerekanye ko urubyiruko rwitabira ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ku ijanisha rigera kuri 21% gusa ndetse n’ababikoze ahanini ugasanga nta bumenyi buhagije bafite kuko abenshi batanize bakabikora bitari kinyamwuga cyangwa se n’ababyiga ntibakurikiranwe ngo bahabwe ubufasha buhagije butuma babyaza umusaruro ibyo bize.

Ibi bivugwa na Hon. Depite Ndoriyobijya Emmanuel na Hon. Izabiliza Marie Mediatrice bagize komisiyo ya politike, ubwuzuzanye bw'abagabo n'abagore mu iterambere ry'igihugu.

Hon. Depite Ndoriyobijya Emmanuel ati "abakora umwuga w'ubuhinzi 84,2% ntibarengeje amashuri abanza, abantu bize uyu mwuga w'ubuhinzi ntabwo bawitabira, abantu bafite ubumemyi bashobora kubikora mu buryo bwisumbuye, ni iyihe mpamvu ituma abantu bize batitabira umwuga w'ubuhinzi?" 

Hon. Izabiliza Marie Mediatrice nawe ati "natanga igitekerezo ko igihe abanyeshuri batangiye bari muri kaminuza, bari mu buhinzi n'ubworozi hakwiriye kujyaho uburyo bwo kubaherekeza, babarimu babo babaherekeze, umunyeshuri ufite uwo mushinga ashaka kuzashyira mu bikorwa atangire yigishwe anakorane na MINAGRI ku buryo yafashwa ukuntu azabishyira mu bikorwa".   

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Musafiri Ildephonse, avuga ko koko hakwiye kugarurwa ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi mu mashuri yisumbuye ndetse urubyiruko rugakangurirwa ko umwuga w’ubuhinzi atari uw’abantu batize gusa kuko urimo amahirwe menshi.

Ati "gusubira ku isuka abantu babigize igitutsi, ni imyumvire igomba guhinduka, ntabwo ari uko batabishaka ahubwo ni ya mitekerereze ivuga ko uwaminuje atakibasha guhinga ariko icyo turimo dukora ni ukubagarura, abantu bagarutse hari icyo byafasha". 

Ubushakashatsi bwakozwe na RGB muri raporo yayo ya 2023 yagaragaje ko abantu barenga ho gato 61% batishimiye serivise zifite aho zihuriye n’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’umusaruro uvamo bitewe n’impamvu zinyuranye.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Feb 5, 2024 - 09:41