Ingengo y'imari ya 2022/2023 iziyongeraho miliyari 106,4 z'amafaranga y'u Rwanda

Minisiteri y’imari n’igenamigambi yabwiye Inteko ishinga amategeko ko ingengo y’imari u Rwanda rukoresha igiye kwiyongeraho miliyari zirenga 106 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka w’ingengo y’imari 2022/2023 bingana na 2,3%.

kwamamaza

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Ndagijimana Uzziel imbere y’inteko ishinga amateko umutwe w’abadepite yatangaje ko ingengo y’imari y’u Rwanda iziyongeraho miliyari 106,4 z’amafaranga y’u Rwanda, n’ingengo y’imari y’umwaka wa 2022/2023.

Yagize ati “muri rusange turasaba ko ingengo y’imari ingana na miliyari 4658,4 z’amafaranga y’u Rwanda yari yemewe n’inteko ishinga amateko mu kwezi kwa Kamena 2022 yiyongera ikagera kuri miliyari 4764,8 z’amafaranga y’u Rwanda bivuze ko yiyongeraho agera kuri miliyari 106,4 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 2,3%”.

Uyu muyobozi kandi yanagaragaje aho Leta igiye kwibanda mu gukoresha aya mafaranga y’ingengo y’imari agiye kwiyongera.

Yakomeje agira ati “muri rusange iyi nyongera ikaba izafasha muri gahunda zitandukanye zirimo gahunda yo gushyira mu bikorwa icyemezo cyo kongera imishahara y’abarimu, gushyira mu myanya abarimu bashya, amafaranga yunganira uburyo bw’ingendo z’abakozi mu mwanya wo gukoresha imodoka za Leta, inyongera y’amafaranga yahawe Minisiteri ya siporo mu gutegura amarushanwa mpuzamahanga, ifumbire y’inyongera igenewe kuzamura umusaruro wa kawa ndetse no kuziba ibindi byuho byagaragaye mu nzego za Leta”.

Ni ingengo y’imari Abadepite batanzeho ibitekerezo mbere yo kwemeza umushinga w’itegeko riyigena.

Umwe yagize ati “twigeze kugira umushinga wa gareyamoshi ariko nabonye mu bizitabwaho umwaka utaha ntayiriho kandi tuzi akamaro k’ubwikorezi, iyo ubwikorezi bukozwe neza ibiciro biragabanuka, bigaragara ko inzira ya gareyamoshi igabanya nibura igiciro cy’ubwikorezi ku buryo nka ½ kiva ku bwikorezi ,ku buryo abaturage bamererwa neza”.

Minisitiri Uzziel Ndagijimana yasubije atya “Gareyamoshi kugirango itugirire akamaro nuko yaba ihuzwa na gareyamoshi y’ibihugu duturanye, kugirango rero uwo mushinga ushoboke tugomba kuwukorera rimwe tunawumvikanyeho n’ibindi bihugu duturanye byemeye kuwukora, uyu muhanda wa gareyamoshi ugahuza ibihugu byose ukatugeza ku nyanja yaba Dal-Salama cyangwa se Mumbasa”.

Minisiteri y’imari n’igenamigambi kandi yanatangaje ko amafaranga muri uyu mwaka w’ingengo y’imari aturutse mu gihugu imbere aziyongera ave kuri miliyari 2372,4 z’amafaranga y’u Rwanda agere kuri 2487,6 z’amafaranga y’u Rwanda ku ijanisha rya 5%, inyongera byitezwe ko izaterwa no kuzamuka kw’imisoro no kuzahuka k’ubucuruzi .

Amafaranga y’imisoro kandi azava kuri 2067,2 z’amafaranga y’u Rwanda agere kuri  2180,9 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 5,5%, amafaranga atari imisoro aziyongera ave kuri miliyari 304,6 z’amafaranga y’u Rwanda agere kuri 306,7 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 0,5%.

Inkuru ya Theoneste Zigama Isango Star Kigali

 Feb 9, 2023 - 08:38