
Urubyiruko n’Abagore ntibahabwa imyanya ikwiye mu miyoborere yo muri Afurika
Nov 19, 2024 - 08:33
I Kigali hateraniye inama y’inzobere z’urwego rw’umuryango wa Afurika yunze ubumwe rushinzwe kugenzura imiterere y’imiyoborere (APRM), iri kwiga uko abagore n'urubyiruko bakongerwa mu nzego z'imiyoborere mu bihugu by’Afurika. Izi nzobere zivuga ko ubugenzuzi bwakozwe bwerekana ko mu nyandiko abagore n'urubyiruko bahabwa umwanya ukwiye ariko mu ngiro ntibyubahirizwe.
kwamamaza
Kongera urubyiruko n’abagore mu nzego zifata ibyemezo muri Afurika ni ingingo iri mu z’ingenzi ziri kwigwaho mu nama y’inzobere z’urwego rushinzwe kugenzura imiterere y’imiyoborere muri Afurika izwi nka APRM.
Dr Felicien Usengumukiza, umuyobozi mukuru wungirije w’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB, yavuze ko mu byatumye iyi nama iteranira mu Rwanda harimo no kurwigiraho kuko rwimakaje politike idaheza.
Ati "igitekerezo cyaje bitewe nuko babona u Rwanda rushyira mu bikorwa gahunda idaheza, bigaragaye ko u Rwanda rwagiye rushyira mu bikorwa iyo ngamba nicyo cyakanguriye n'ibindi bihugu kugirango nabo batwigireho, twe tuzabasangiza aho tugeze muri gahunda yo kwinjiza abagore n'urubyiruko mu nzego zifata ibyemezo".
Inzobere mu miyoborere zisanga guheza by’umwihariko urubyiruko mu nzego zifata ibyemezo ari uguheza abaturage muri rusange muri Afurika kuko urubyiruko rwihariye umubare munini w’Abanyafurika.
Silas Nkusi, umuyobozi mukuru w’umuryango Nyafurika wita ku miyoborere na demokarasi (Governance for Africa) ati "75% by'abaturage ba Afurika ni urubyiruko ubaheje waba uheje abaturage bose".
Kuba hari ibihugu bitubahiriza gushyira mu bikorwa politike idaheza ni ibisubiza inyuma umugabane wose w’Afurika no kuwukereza kugera ku ntego z’icyerecyezo 2063, ni mu mboni za Dr Felicien Usengumukiza, umuyobozi mukuru wungirije w’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere mu Rwanda (RGB).
Ati "intego za Afurika 2063, Afurika twifuza ni ya Afurika idaheza, ya Afurika iha ijambo buri wese kandi yibonamo akagira n'uruhare mu nzego zifata ibyemezo".
Iyi nama y’urwego rushinzwe kugenzura imiterere y’imiyoborere muri Afurika izwi nka APRM (African Peer Review Mechanism) yavutse muri 2003 ishinzwe n’ihuriro ry’ibihugu bya Afurika rigamije ubufatanye mu iterambere (NEPAD), aho yahawe inshingano yo kugenzura imiyoborere mu nzego zitandukanye ku mugabane kugira ngo igire iterambere rirambye.
Ibihugu binyamuryango bya APRM kuri ubu bimaze kuba 44, nibyo byikorera isuzuma ku bijyanye n’imiyoborere hagamijwe guteza imbere politiki itajegajega, ukwihuza no gukorera hamwe, ndetse n’iterambere ry’ubukungu kandi rirambye.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


