I Kigali hateraniye inama mpuzamahanga iri guhuza inzobere mu bimenyetso bya gihanga

Kuri uyu wa 2 i Kigali mu Rwanda hateraniye inama mpuzamahanga y’iminsi 3 iri guhuza inzobere mu bimenyetso bya gihanga.

kwamamaza

Guhera ku ri uyu 2 itariki ya 07 kugeza ku itariki ya 10 uku kwezi mu Rwanda hateraniye inama mpuzamahanga irimo inzobere mu bimenyetso bya gihanga baturutse impande n’impande mu bihugu bigera kuri 40 birimo ibyo ku mugabane w’Afurika ndetse n’ahandi hatandukanye ku Isi.

Dr. Charles Karangwa umuyobozi wa Rwanda Forensic Laboratory, Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera, aravuga ko iyi nama izatuma habaho uguhuza imikoranire maze Afurika igatera imbere muri uru rwego.

Yagize ati "iyi nama tuyibona nk'umusemburo no kwagura ibikorwa, tukamenyekanisha serivise zacu kugeza hakurya y'imbibi zindi ku buryo icyo dushaka gishingiye ku guhuza uburyo dukora mu kurwanya ibyaha tugahuza tekinoloji, tugahuza amahugurwa y'abantu babikoramo, bizatworohera kugirango nkatwe tumaze gutera intambwe noneho batugane, dukoreshe ubushobozi dufite tubugabane, tubusangire muri Afurika".     

Umuyobozi w’ihuriro nyafurika ry’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikorerwa mu butabera, ASFM, Dr. Uwom Okereke Eze aravuga ko ubufatanye ariyo ngingo y’ingenzi izatuma intego nyamukuru igerwaho.

Yagize ati "Tugomba gukomeza gukorana ibiganiro ari naho duhera tuvumbura ibindi byisumbuyeho, dukeneye gufatanya kugirango tubone uburyo bushya bwo gukora iperereza, dukeneye kugira ubushobozi bwisumbuyeho bw’abantu bafite imyitozo ihagije n’ibikoresho bihagije bijyanye n’uburyo bushya ndetse n’igihe, dukwiye gukora nk’ikipe imwe, polisi ikishimira gukorana n’ibigo, rero mureke abanyafurika dufatanye dukorane nk’ikipe imwe nibwo tuzarushaho kuzamura uyu mugabane".

Dr. Charles Karangwa umuyobozi wa Rwanda Forensic Laboratory akomeza avuga ko nubwo iterambere ryihuta ari nako ikoranabuhanga rirushaho gukataza no guhindagurika ariko ngo uru rwego narwo kuri ibi ntirwasigara inyuma bitazavaho aribyo biba imbogamizi.

Yagize ati "iyi nama ni umwanya wo kugirango za kompanyi z'inganda zikora ibikoresho bikoreshwa muri tekinoloji nshya, baraza kubitwereka, aho niho abantu bahurira ku isi yose bakamenya tekinoloji igezweho akaba ariyo tugenda duhana amakuru kugirango tudasigara inyuma".   

Biteganyijwe ko bwa mbere mu mateka iyi nama iri kuba ku nshuro ya 10 izahemberwamo inzobere, ibigo ndetse n’ibihugu byagize uruhare mu guteza imbere uru rwego, bikazakorwa mu buryo bwo gukangurira ibindi gushyiramo imbaraga.

Iyi nama izasiga mu Rwanda hafunguwe ikigo kizajya gitanga inama ku bo mu bijyanye n’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga cya African Forensic Science Academy, AFSA kizaba gihuriweho n’ibihugu bya Afurika byose, ibizungura igihugu mu kugira ubumeyi bwisumbuye no mu buryo bw’imari.

Muri iyi nama kandi hazagaragaramo amamurikagurisha atandukanye aho ibigo bizagaragaza ibyo bikora haba mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho umunyabyaha ashobora kunyura ahantu amakuru agahita atangwa bagatangira kwiga ku masura ye n’ibindi.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Mar 8, 2023 - 07:24