Umwaka urangiye u Rwanda na RDC birebana ay’ingwe!: Amwe mu makuru ya Politiki n’ububanyi n’amahanga yaranze umwaka

Umwaka w’2022 usigaje iminsi mike ngo ugere ku musozo, wabaye umwaka wazanye impinduka zikomeye mu mibereho y’igihugu kandi mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu n’abagituye. Mu rwego rwa politike ndetse n’ububanyi n’amahanga, hagaragayemo impinduka nyinshi ndetse no gufata ibyemezo ntakuka bitandukanye.

kwamamaza

Uyu mwaka urangiye u Rwanda rutabanye neza n’igihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (RDC). RDC ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe witwaje intwaro wa M23, mugihe u Rwanda narwo rutahemye guhakana ibyo birego ndetse n’ama perereza yagiye akorwa yagaragaje ko nta bufasha u Rwanda ruha uwo mutwe.

U Rwanda narwo kandi rushinja RDC gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDRL utarahwemye guhungabanya umutekano w’ u Rwanda. Uyu mutwe ugizwe n’abasize bakoze amahano mu Rwanda, aho bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

U Rwanda rugaragaza ko uyu mutwe ukorana n’ingabo za leta ya Congo (FARDC) mu ntambara zihanganyemo n’umutwe wa M23.

Gusa RD Congo ntirahakana ibi birego by’ u Rwanda, ahubwo hakunze kugaragara ibisa nk’ubushotoranyi, aho ibisasu by’ingabo z’iki gihugu byaguye kenshi ku butaka bw’ u Rwanda, bikangiriza abaturage ndetse bikanakomeretsa bamwe, ariko u Rwanda ntirugire igikorwa cya gisirikare na kimwe bakorera ku butaka bwa Congo.

RDC yakomeje kugaragariza amahanga ndetse n’umuryango w’abibumbye ko ubutegesti bw’ u Rwanda buri inyuma y’ibibazo biri muri icyo gihugu. Ndetse ubu n’amahanga yatangiye kwemera ibirego byayo.

Ku italiki 21 Ukuboza (12) 2022, Guverinoma y’u Rwanda yamaganiye kure abakomeje kuyishinja gushyigikira umutwe wa M23 uhanganye n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ivuga ko ibiri gukorwa ari ugushakira umuti w’ikibazo aho kitari.

Guverinoma yasohoye itangazo ivuga ko "gushinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 ni ukwibeshya no kwirengagiza impamvu nyamukuru ikomeje gutera amakimbirane mu burasirazuba bwa RDC n’ingaruka zayo ku bihugu by’ibituranyi birimo n’u Rwanda".

U Rwanda rwatangaje ibi mugihe ibihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika,Ubufaransa, bikomeje kurushinja kuba rushyigikiye uyu mutwe uvuga ko urwanira uburenganzira bw’abaturage bo mu burasirazuba bwa RDC bakomeje guhohoterwa.

Ibi birego byongeye kumvikana nyuma y’aho uyu mutwe wubuye imirwano kuko amasezerano wagiye ugirana na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo atigeze yubahirizwa.

Iri tangazo ryashyizwe hanze n’u Rwanda rivuga ko "Ibi birego by’amahanga bimaze imyaka bibangamira imbaraga abayobozi b’akarere bari gushyira mu gushaka amahoro arambye muri RDC, by’umwihariko ibijyanye n’ibiganiro bya Nairobi na Luanda."

U Rwanda rwakomeje rugaragaza ko kimwe n’ibindi bihugu, rufite uburenganzira bwo kubungabunga ubusugire, imbibi zarwo ndetse n’abaturage bose, nubwo kenshi ibi byagiye birengwaho n’abasirikare ba Congo bafatanyije na FDLR kandi amahanga abireba ariko agahitamo guceceka.

Iri tangazo ry’u Rwanda rikomeza rigira riti "Mu myaka yashize ubusugire bw’u Rwanda bwagiye buhonyorwa n’ingabo za RDC ndetse n’abarwanyi ba FDLR binyuze mu bikorwa birimo igitero cyagabwe mu Kinigi (agace k’ubukerarugendo kari mu majyaruguru) mu Ukwakira (10) 2019, kigahitana abaturage 14 b’inzirakarengane."

"Hari kandi ibisasu byarashwe ku butaka bw’u Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka, gushimuta abasirikare b’u Rwanda bikozwe n’abasirikare ba RDC ndetse mu Ugushyingo (11) habayeho no kuvogera ikirere cy’u Rwanda bikozwe n’indege y’intambara ya Congo.”

Ni itangazo ryaje riheruka iryo mu kwezi k’Ukwakira (10) naryo ryasubizaga ibirego igihugu cya Congo cyakomeza kwereka ibihugu by’amahanga kubirebana n’ u Rwanda no gufasha umutwe wa M23.

Iryo tangazo ryo ryavugaga ko bihabanye n’ibyatangajwe na Perezida wa RDC, ko igihugu cye gishyize imbere inzira za dipolomasi mu gukemura ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, ibimaze iminsi bitangazwa n’ibikorwa bigaragaza ko RDC ikiri mu nzira z’imirwano. Ikirenze kuri ibyo, FARDC ikomeje gukorana n’imitwe yitwaje intwaro itemewe irimo na FDLR.

Hari kandi ibitero bya gisirikare Ingabo za RDC zongeye kugaba ku mutwe wa M23 bihabanye n’ibigenwa n’ibiganiro bya Nairobi na Luanda.

Ryagarutse kandi kubyo gukomeza kubiba amacakubiri ashingiye ku moko, gukoresha intwaro ziremereye hagamijwe kurasa ku duce twegeranye n’umupaka w’u Rwanda ndetse n’ibirego bidafite ishingiro ku Rwanda. Iri tangazo rivuga ko atari ibyo kwihanganirwa.

Iri itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’ibiganiro ibihugu byombi byahuriyemo n’abahuza aribo igihugu cya Angola. Icyo gihe, impande zombi zari zemerenyije gushakira umuti icyo kibazo binyuze mu nzira y’amahoro. Gusa nyuma yayo masezerano, RDC yongeye kugaragaza ko u Rwanda rukomeje gufasha umutwe wa M23 mu guhungabanya umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

“u Rwanda mu isura ya nyirabayazana w’ibibazo bya RDC!”

 Ibyo byakomeje kuba mugihe mu minsi micye perezida w’iki gihugu, Felix Antoine Tschesekedi yari aherutse mu ruzinduko mu gihugu cy’Ubwongereza, aho yaganiriye n’abanyecongo batuye umuri icyo gihugu, ndetse n’umwami Charles III.  Icyo gihe,  Perezida Tschesekedi  yamusabye gusaba u Rwanda guhangarika ubushotoranyi.

Ibi kandi byaje bikurikiye ibyo mu nteko rusange y’umuryago w’abibumbye iheruka, aho perezida Tschesekedi yari yagaragarije amahanga u Rwanda nka nyirabayaza w’ibibazo biri mu gihugu cye.

Yagize ati: “ Nkuko nabyifuje mu ntangiriro no mu bushake by’abanyekongo bifuza amahoro, bamwe mu baturanyi bacu bahisemo kudushimira badushotora ndetse banafasha imwe mu mitwe yitwaje intwaro y’iterabwoba yibasiye Iburasirazuba bwa RD Congo. Twavuga nk’u Rwanda. Aho uruhare no kwijandika mu bibazo k’u Rwanda mu bibazo igihugu cyanjye kiri kunyuramo ndetse n’abaturage batuye uduce twigaruriwen’ingabo z’u Rwanda na M23 ishyigikiye, ntawe ukibishyidikanyaho.”

 Iri tangazo ryakurikiwe n’ibiganiro byogeye guhuriza i Nairobi abakuru b’ibihugu n’abahuza kugirango hashakwe umuti w’ikibazo kiri mu burasirazuba bwa RD Congo.

Ibyo  biganiro byari byitabiriwe na Evariste Ndayishimiye; Perezida w’u Burundi akaba ari na we mur’iki gihe uyoboye Umuryango ibihugu bya Afrika y’Iburasirazuba, William Ruto; Perezida wa Kenya ndetse n’Umuhuza muri ibi biganiro uhagarariye EAC, Uhuru Kenyatta.

Abandi bakuru b’ibihugu bigize uyu muryango, perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Perezida Museveni wa Uganda na Perezida Tschesekedi wa RD Congo, bakaba baritabiriye ibi biganiro hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko kudashyira mu bikorwa ibyemezo bifatwa, ariyo ntandaro yo gutuma ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo bikomeza kugaruka.

Ati:“ikintu cya mbere gikomeje gutuma iki kibazo kigaruka ni ukunanirwa gushyira mu bikorwa ibyemezo biba byarafashwe mu nzego zitandukanye ndetse no mu bihe bitandukanye mu myaka yashize.Ndizera ko izi mbaraga ziri gushyirwamo zizatanga umusaruro mwiza.”

“Kongera kubura umutwe kw’imitwe yitwaje intwaro byatumye amahanga abyitaho cyane kandi hari ibindi bibazo bitarakemuka bishingiye ku mutekano na politike. Twishimiye uburyo ibihugu byo mu karere biri kwitwara mu gushaka ibisubizo byihuse ndetse n’ingamba zashyizweho mu gukiza ubuzima bw’abantu mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, no gukemura ibibazo by’ingutu bikomeje kuzamuka bibangamiye umutekano w’ibihugu by’ibituranyi harimo n’u Rwanda ”

Nubwo ibi biganiro byasaga nk’ibitanga ikizere cyo guhosha umwuka mubi uri hagati u Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, nyuma y’igihe gito haje kuzamo kidobya, RDC yongera gushinja u Rwanda kuba inyuma y’ibitero bya M23.

Perezida Kagame yasubije ijambo rya Perezida Tschesekedi.

Ubwo yari mu muhango wo kwakira indahiro nshya z’abayobozi bari bashyizwe muri guverinoma, Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, yagarutse ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bimaze igihe, avuga ko azongera kubivugaho hashize igihe.

Mu ijambo yagejeje kubitabiriye uwo muhango, yagaragaje ko kenshi Congo ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, igashaka gufata ibibazo byayo ikabyomeka ku Rwanda, kandi nyamara hashize imyaka isaga 30 u Rwanda rwarakomeje gusaba iki gihugu kurwanya umutwe wa FDRL ubangamiye umutekano w’u Rwanda ntihagire icyo RD Congo ibikoraho.

Perezida Kagame yavuze ko kuba ibyo bibazo bihora bigaruka bishobora kuba hari abandi babyihishe inyuma.

Kuva M23 yubura imirwano kuri leta ya Congo,iki gihugu cyakomeje gutunga urutoki u Rwanda kuba ruri inyuma y’uwo mutwe, ndetse RD Congo igasaba amahanga kwamagana u Rwanda.

Icyakora ku ruhande rw’u Rwanda, rwo rwakomeje gusaba RD Congo gukemura ikibazo cy’imitwe ibarizwa ku butaka bwayo ibangamiye ubusugire bw’u Rwanda ariko haba iki gihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga ntacyo ibikoraho. Ibi Perezida Paul Kagame abigaraza nkaho ari ukwigiza nkana.

Hejuru y’ibi kandi, anagaragaza ko igihugu cya RD congo kirenga kuri ibyo byose kigakomeza ibikorwa by’ubushotoranyi, kandi ko u Rwanda rutazakomeza kubyihanganira.

Yagize ati: “ Twasabye inshuro nyinshi RDC, najye ubwanjye nasabye Perezida kutwemerera ko twakorana nabo kugira ngo dukemure ikibazo cya FDRL ariko yaranze. Nakomeje kwibaza ni iyihe mpamvu batatwemerera. Narababwiraga nti mwe nimuze mube muri kumwe natwe akazi turakikorera. Bivuze ko kuduhakanira bashakaga kubagumana! Nyuma ejo bundi ubwo batangiraga kurasa ku butaka bw’u Rwanda naramubwiye nti ibyo birahagije kuba twaza mu gihugu cyanyu. Ibyo nabibwiye perezida wa Congo. Mbere hose nasabaga ubwo butumire ko twakorana nabo ngo dukemure ikibazo cyacu. Kuba warasa ku butaka bwacu uri mu kindi gihugu ibyo birahagije kuba twajya muri icyo gihugu.”

Perezida Kagame w’u Rwanda yanavuze ko abasaba ukutavogerwa k’ubusugire bwabo, bakwiye kwibuka ko n’u Rwanda rukeneye kutavugerwa, Ati: “iyo mubona matangazo hirya no hino avuga ko ubusugire bw’imipaka ya RD Congo igomba kutavogerwa, nanjye ndabyemera. Gusa n’u Rwanda, imipaka yarwo igomba kubahwa. Kandi kutavogera imipaka y’igihugu si uko umusirikari yakandagije ubutaka ku butaka bw’ikindi gihugu. Ni n’ibyo wohereza mu kindi gihugu, kabone n’ubwo waba uri mu kindi gihugu. Nuramuka urashe, ukarasa ku butaka bw’u Rwanda uri muri Congo, icyo gihe uzaba wavogereye ubusugire bw’u Rwanda. Icyo nicyo bisobanuye, kuko nta bundi busobanuro mbona.”

Yanavuze ko “mbere na mbere, ntabwo tuzateza ingorane izari zo zose zashobora kwirindwa, ntabwo tugiye kubangamira ubusugire bw’igihugu icyari cyo cyose, tuzabyubaha.  Gusa natwe turasaba ko ubusugire bwacu bwubahwa. Kuburyo abantu baturiye umupaka bajya baryama n’ijoro bazi neza ko bafite umutekano utuma basinzira ijoro ryose. Bitaba ibyo, tuzatuba abandi barara ijoro badasinziriye. Murakoze cyane.”

Umubano w’U Rwanda na RDC yajamo agatotsi nyuma yaho abakuru b’ibihugu bari batangiye inzira y’ubufatanye, aho hari harasinywe amasezerano atandukanye ku mpande zombi, umunyarwanda ajya muri RDC atikandagira ndetse n’umukongomani ari uko.

Gusa ubwo uku kwitana ba mwana ku imvo z’intambara iri mu burasirazuba bwa RDC, ibi byose byaraseshwe ndetse n’ibiganiro bigamije gushakira amahoro aka karere birakomeje.

Nubwo uyu mwaka urangiye, u Rwanda n’igihugu k’igituranyi aricyo Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, umubano wabyo utameze neza, ku rundi ruhande  ariko, igihugu nk’u Burundi ndetse na Uganda nabyo bihana imbibi n’ u Rwanda,  Uyu mwaka urangiye ibibazo bisa nk’ibyabonewe umuti ndetse n’umubano ukomeje kumera neza uko imyaka ihita indi igataha.

 Dec 29, 2022 - 10:01