Umuyobozi wa UN Women yashimye uburyo u Rwanda rufashamo abahohotewe ku buryo bw’ihuse

Kuri uyu wa 3 Umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango w’abibumbye ku isi ishami ry’abagore mu ruzinduko arimo mu Rwanda yasuye ahatangirwa ubufasha bwihuse ku bahohotewe hazwi nka Isange One Stop Centre iherereye mu bitaro bikuru bya Kacyiru, mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

kwamamaza

Asura ahatangirwa ubufasha bwihuse ku bahohotewe, Madame Sima Sami Bahous yatemberejwe iyi Isange One Stop Centre iri mu bitaro bikuru bya Kacyiru maze asobanurirwa byinshi ku mikorere yayo aho uyu muyobozi nshingwabikorwa w’umuryango w’abibumbye ishami ry’abagore yashimye uburyo u Rwanda rufashamo abahohotewe ku buryo bw’ihuse ndetse yizeza ubufatanye Leta y’u Rwanda mu kurwanya ihohoterwa.

Yagize ati "Dutewe ishema n'ubufatanye hagati y’umuryango w’abibumbye by’umwihariko ishami ry’abagore hamwe n’igihugu cy’u Rwanda, ibi bikorwa byose ni ibikorwa biganisha ku buringanire kugirango turandure ihohoterwa rishingiye ku gitsina, turizera ko ubu bufatanye buzakura kandi tukabujyanamo byimbitse ibyo rero bizatuma tugera ku buringanire n’ubwuzuzanye byuzuye, byo biha ubuzima bwiza abagore bose n’abakobwa haba muri iki gihugu ndetse no hanze yacyo".

Isabelle Kalihangabo Umunyamabanga mukuru wungirije w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), nk’urwego rushinzwe guhuza ibikorwa byose bya Isange One Stop Centre arakangurira abantu baba bahuye n’ihohoterwa kugana inzego zitanga ubwo bufasha hakiri kare kugirango hakusanywe ibimenyetso bigihari hatangwe ubutabera bwuzuye.

Yagize ati "kuba hari abatinda kuza gutanga ikirego barahari ariyo mpamvu dukora ubukangurambaga buhagije kugirango abo bose tubakangurire, tubwire abahohotewe kwihutira kugera kuri Isange cyangwa kuri RIB cyangwa se no ku kigo nderabuzima kugirango ibyo bimenyetso bishobore kubungabungwa kuko iyo atinze hari ibigenda bibura". 

RIB itangaza ko Abantu barenga ibihumbi 15 ku mwaka aribo bagana serivise za Isange Isange One Stop Centre, gusa ngo iyi mibare nubwo yiyongera ariko ngo ni intambwe nziza yo kudahishira abakoze ibyaha byo guhohotera.

Prof. Bayisenge Jeannette Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ati "kuba imibare itari ihari myinshi mu gihe cyashize ntibivuze ko ihohotera ritabagaho ariko ubungubu uko serivise tugenda tuzegereza abaturage, tukazijyana kuri Isange zikamanurwa ku bigo nderabuzima abantu barabyumva bagakanguka bigatuma n'ibirego bigenda byiyongera, nubwo byiyongera bizageza igihe bikanagabanuka.........." 

Kugeza ubu mu Rwanda hari Isange One Stop Centre zigera kuri 48, zimaze kwakira abarenga ibihumbi 120 kuva zashyirwaho.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Jul 20, 2023 - 09:08