Women in news: Gahunda yo kongerera abagore ubushobozi mu itangazamakuru

Gahunda y’abagore mu itangazamakuru, igamije kubaka ubushobozi no guteza imbere igitsinagore mu itangazamakuru, yatangijwe n’ihuriro ry’abayobozi mu bitangazamakuru byo mu Rwanda aho bagarutse ku mbogamizi abagore bagihura nazo mu itangazamakuru nuko bazikemura kugira ngo umugore ajyere ku rwego rwiza muri uyu mwuga, hakozwe kandi amahugurwa ku udushya mu ikoranabuhanga mu itangazamakuru no kwamamaza bigezweho hagamijwe kubaka abagore bafite ubumenyi bwo kuyobora ibitangazamakuru byabo.

kwamamaza

Gahunda y'abagore mu itangazamakuru “women in news”, ni gahunda igamije kureba urwego umugore mu bitangazamakuru byo mu Rwanda ariho, imbogamizi abarikoramo bahura nazo, n'icyakorwa ngo babone ijambo nk'iry'abagabo mu itangazamakuru.

Peacemaker Mbungiramihigo, Umuyobozi mukuru ushinzwe politiki y’itangazamakuru muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu aravuga kucyo leta y’u Rwanda yakoze mu kongera imibare y’abagore mu itangazamakuru.

Yagize ati "ugereranyije nuko mu myaka ishize byari bimeze wasangaga umwuga w'itangazamakuru wihariwe n'abagabo wagera no mu mashuri yigisha umwuga w'itangazamakuru ugasanga naho abagore ni bakeya ariko noneho kubera poltiki y'igihugu iteza imbere ubwuzuzanye bw'abagabo n'abagore mu iterambere ry'igihugu yahaye umwanya ukwiye umugore by'umwihariko mu gukangura abagore bakora umwuga w'itangazamakuru, abashaka kuwukora kugirango bumve yuko bashoboye, ubwo bukangurambaga bwarakozwe bamwe baratinyuka".    

Umuryango mpuzamahanga w’abatangaza amakuru, World Association of News Publishers niwo wateguye iki gikorwa, mu Rwanda uhagarariwe na Solange Ayanone, aravuga kucyo uyu mushinga ugamije.

Yagize ati "ni umushinga ugamije kubaka ubushobozi bw'abagore bari mu itangazamakuru kugirango bashobore kuziba icyuho gihari haba mu nzego zifata ibyemezo, mu itangazamakuru abagore bari mu nzego zifata ibyemezo mu bitangazamakuru ni bake, binyuze muri porogaramu ya women in news, abagore mu makuru bafasha kubaka ubushobozi bw'abanyamakuru b'abagore".  

Jane Godia ni umuyobozi w’umushinga w’abagore mu itangazamakuru ishami rya Afurika mu muryango mpuzamahanga w’abatangaza amakuru, aravuga kucyo isi yakungukira mu kugira abagore benshi mu itangazamakuru.

Yagize ati "Iyo urebye abatuye isi, abagore baba barenga 50% by’abaturage hafi mu bihugu byose bivuze ko abagore ari igice cy’ingenzi muri sosiyete kandi ntibashobora kwirengagizwa".

Yakomeje agira ati "Iyo ushaka amakuru ntuhe abagore ijambo uba usize igice kinini cya sosiyete. Ni ngombwa kandi kubw’iterambere ry’ubukungu ko abagore babona amahirwe amwe nk’ay'abagabo, mu itangazamakuru umugore agahabwa ijambo, ndetse tukabona abagore benshi bakora ibiganiro cyimwe nk’abagabo".

Kugeza ubu mu Rwanda abakora umwuga w’itangazamakuru 23% ni abagore, ibitangazamakuru birenga 10 mu Rwanda ubu biyobowe n’abagore, imibare igenda izamuka k’ubwubufatanye bwa leta ishyigikiye ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore n’abafatanyabikorwa batandukanye bifuza kubona umugore ku isonga mu itangazamakuru, ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byo hari kwigwa uko byahabwa umurongo kugira abagore bajya mu itangazamakuru bakorane umutuzo akazi kabo.

Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali

 Dec 1, 2022 - 06:36