Minisiteri y’uburezi irasaba Abanyeshuri batsinze mu mibare kujya kwigisha abandi

Nyuma yo kwegukana umwanya wa 4 n’imidare 13 mu irushanwa Nyafurika ry’abanyamibare ryitabiriwe n’ibihugu 32, Minisiteri y’uburezi mu Rwanda irashimira abanyeshuri bari bahagarariye u Rwanda ikabasaba kujya kwigisha n’abandi.

kwamamaza

Irushanwa ry’abanyamibare bo mu mashuri yisumbuye ku mugabane wa Afurika (Pan-African Mathematics Olympiad) ku nshuro yaryo ya 30 ryaberaga i Kigali, u Rwanda rwaje ku mwanya wa 4 mu gutsindisha neza, aho rwasigaranye imidari igera kuri 13.

Dr. Valentine Uwamariya Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, arashimira abanyeshuri bari bahagarariye u Rwanda, akanabasaba kujya kwigisha abandi.

Yagize ati "baradushimishije, iri rushanwa riba rikomeye, twakwifuza kubona iya zahabu ariko ntabwo ari ikintu cyoroshye, aba babonye iya zahabu babimazemo imyaka 30 irenga, natwe nidukomeza gushyiramo umuhate icyizere byaduhaye nuko abana bacu barashoboye, imibare barayizi ahubwo icyo bidusaba twebwe ni ukongera umuhate kugirango bazagere kuri rwa rugero rwifuzwa".

"Ntibigarukire mu marushanwa, ubwo bamaze kugira ikigero bagezeho turashaka ko bajya gufasha barumuna babo, kubamenya ni kimwe no gukomeza kubafasha gukuza impano yabo kugirango bizabagirire akamaro bo ubwabo ndetse n'igihugu muri rusange".       

Akimana Nadine na Kwizera Samuela, ni bamwe mu banyarwanda begukanye imidari muri iri rushanwa rya PAMO. Aba bariyemeza ko bagiye kugerageza gutoza abandi, ariko ngo aha bakeneye uruhare rwa Leta.

Akimana Nadine yagize ati "hari ibibazo hano hanze byinshi dukeneye kuba twakitabiramo nk'abakobwa, niba imibare nayishoboye n'ibindi birashoboka ko twabikora, no gufasha bagenzi banjye kugirango twese tuzamurane, ngomba gufasha bagenzi banjye nkuko nanjye bamfashije kandi ndumva nzabikora". 

Kwizera Samuela nawe yagize ati "guverinoma icyo yadufasha isanzwe n'ubundi idufasha ikemerera abana kuba bava mu bigo by'amashuri bakaza aho twigira,yakomeza kudufasha muri ubwo buryo yemerera abana uruhushya bakaza bakiga".

Prof. Dr. Sam Yala, Umuyobozi w’ ishuri Nyafurika ry’imibare AIMS ishami ry’u Rwanda ari naryo ryateguye rinakurikirana imigendekere y’irushanwa, avuga ko muri rusange iri rushanwa ritagarukira gusa ku kumenya imibare ahubwo ngo no kumenya akamaro kayo mu buzima busanzwe.

Yagize ati "imibare ni ikintu cy'ingenzi cyane, imibare ni nk'umuzi wa buri kimwe mu ikoranabuhanga kugera no kuri telephone, rero guteza imbere ugusubiza ibibazo kw'abana bacu, guteza imbere ubumenyi bw'imibare ku bana bacu ni ingenzi cyane, niba dukeneye ko bazavamo abahanga ibishya byinshi byadufasha guhindura ibihugu isi ndetse n'umugabane niyompamvu imibare n'aya marushanwa ari ingenzi".

U Rwanda rwitabiriye aya marushanwa ya PAMO ku nshuro ya gatatu aho ku nshuro yaherukaga rwari rwatahanye imidari ibiri gusa.

Igihugu cyatsinze kurusha ibindi ni Maroc cyabaye icya mbere kinafite uwabaye uwambere mu cyiciro cy’abakobwa, igihugu cya kabiri ni Algeria, Afurika y'Epfo ikaza ku mwanya wa gatatu u Rwanda rugakurikira naho uwahize abandi muri rusange ni umuhungu wo mu gihugu cya Algeria  .

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 May 23, 2023 - 08:15