Musanze : Abatuye n'abanyura muri Santere ya Gahenerezo bahangayikishijwe n'amabandi ari gutera abantu ibyuma

Abatuye n'abanyura muri Santere ya Gahenerezo iherereye mu kagari ka Murago mu murenge wa Gataraga mu karere ka Musanze, baravuga ko bahangayikishijwe cyane n'amabandi ari gutera abantu ibyuma akabambura.

kwamamaza

Ubwo Isango Star yageraga muri santere ya Gahenerezo iherereye mu kagari ka Murago umurenge wa Gataraga wa karere ka Musanze, nubwo isoko ryaho rirema bugorobye ariko riremura hakiri kare, uwo muhura wese arakwitaza akeka ko wamugirira nabi, ibisa no kwikandagiraho, nyuma yo guhuza ikiganiro no kwibwirana abaturage bihutiye kugira inama umunyamakuru yo kuvaho bigishoboka, kuko nabo bita amabandi yari afite imihoro yari yatangiye kumubara.

Aba baturage barasaba inzego bireba ko zakongera umutekano aha, bakanashyira imbaraga mu guca aya mabandi aha.

Mucyo Herman umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Gataraga avuga ko nabo iki kibazo babona ko kiri gukomera, gusa bakanavuga ko bakomeje guhangana n'aya mabandi yitwaza ibyuma akambura abantu , bakanasaba ababyeyi baha kunoza uburere batanga kuko abakora ibyo ari ababyirukira aha.

Yagize ati "icyo kintu kiraduhangayikishije nk'ubuyobozi, mu gihe turimo mu gihugu cyacu hari abagenda bitwaje ibyuma umugambi ari uwo kwambura icyo ni ikintu kitubabaza cyane, izo nsoresore zitwara gutyo ntabwo tubaha agahenge, iyo twamumenye igikurikiraho nuko iyo bamaze gufatwa bajyanwa mu bigo gororamuco bakigishwa, nanabwira abaturage gusubira ku muco wo kurera, gutanga uburere ku bana kuko usanga abo bana baba bitwaza ibyo byuma n'ubundi n'abaturiye ahongaho".      

Hakomejwe kwibaza ku mutekano muke waha, mugihe n'ubuyobozi bw'umurenge bukomeje kugaragaza ko iki kibazo gikomeje gufata indi ntera.

Iyi santere iri nko mu birometero bibiri gusa uturutse ku muhanda munini Musanze-Rubavu, hari n'abagaragaza ko imwe mu mpamvu zituma haba uwo mutekano muke aruko ari agace amabandi menshi atahamo.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star mu karere ka Musanze

 Mar 6, 2023 - 05:14