Umuryango Transparency International Rwanda uragaragaza icyuho muri gahunda ya VUP

Umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency International ishami ry’u Rwanda ugaragaza ko mu nkunga igenerwa abatishoboye by’umwihariko VUP hagaragaramo ibyuho bituma abaturage bahawe iyi nkunga badatera imbere.

kwamamaza

Mu mwaka wa 2007 Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda ya Vision Umurenge Program (VUP) hagamijwe kuvana abaturage mu bukene, bamwe bahabwa imirimo yo gukora, abandi bahabwa amafaranga y’ingoboka ariko habaho na gahunda yo guhabwa inguzanyo ifasha abaturage kwikura mu bukene bakora imishinga mito.

Appolinaire Mupiganyi, umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency International ishami ry’u Rwanda, avuga ko muri iyi gahunda harimo icyuho gituma abahabwa ubufasha badatera imbere.

Ati "icyagaragaye nuko abaturage bagenerwabikorwa cyangwa se n'abatanga izo serivise bemeranya yuko amafaranga umuturage yabonaga ibihumbi 100Frw kugirango ashobore gukora umushinga ubyara inyungu ari make cyane, hari naho byagiye binagaragara umuturage umwe yanayabona ugasanga bamwe bayakoresheje ibyo ataragenewe, bayajyanye mu nzoga cyangwa se bayakoresheje ibindi bintu ugasanga na leta irahombye nta nubwo ishobora no kugaruza ya mafaranga.

Akomeza agira ati "ikindi cyagaragaye ni ubumenyi n'ubushobozi buke bw'abagenerwabikorwa bahabwa ayo mafaranga, ubumenyi mu ibarurishamibare, ubumenyi mu itegura ry'imishinga na babandi bashinzwe kubakurikirana ugasanga byabaye terera iyo umuturage abonye amafaranga ntawe umukurikirana kugirango arebe niba amafaranga koko akoreshwa, ugasanga amafaranga arahombye ntabwo ashoboye no kugaruka ngo ashobore gufasha abandi".       

Bamwe mu baturage bahawe amafaranga muri hagunda ya VUP, bavuga ko inkunga bahabwa bamwe itabafasha kubera kutagira ubumenyi buhagije mu kuyikoresha ndetse ntibanakurikiranwe ngo harebwe uko ikoreshwa.

Umwe ati "inzitizi nta bumenyi, ikindi inzitizi zari zihari zari iz'inzara ariko na none n'imyumvire nari mfite iyo nza kuba mfiteho ubumenyi mba narabashije kugira icyo nyakoresha nkabasha guhaha ariko nyabyaza umusaruro".  

Undi nawe ati "covid yaraje akazi karahagarara n'indi mishinga yose irahagarara ikintu cyose umuntu yakoraga kirahagarara ya mafaranga abasha gutunga umuryango, niba ari ufite umushinga wakuragaho amafaranga yo kwishyura ideni ikaba ihagaze nta bundi bushobozi".   

Bugingo Emmanuel umuyobozi mukuru w’agateganyo ushinzwe gahunda zo kurengera abatishoboye n’iterambere ry’abaturage muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, avuga ko ari ikibazo bazi ariko kitakemuka umunsi umwe.

Ati "ibyo bibazo birahari twari tubizi ariko hari ingamba twatangiye zimaze igihe, nubundi nubwo bagaragaje ko bafite ubumenyi buke ariko dufite abakozi baba ku rwego rw'umurenge baba bashinzwe umunsi ku wundi guha ubushobozi abagenerwabikorwa bo muri ziriya gahunda ariko ni urugendo". 

Mu bibangamiye imikoreshereze y’inkunga ya VUP harimo ikibazo cyo kuba idakurikiranwa bamwe bagahomba ariko umuryango Transparency International Rwanda uvuga ko biterwa n’uko umukozi ubishinzwe ku murenge aba ari umwe kandi nawe ushinzwe ibindi bikorwa ndetse no ku rwego rw’igihugu, bityo haramutse hongerewe abakozi bakora muri iyi serivise byafasha no mu ikurikiranwa ryayo.

Inkuru ya Vestine UMURERWA / Isango Star Kigali

 Sep 18, 2024 - 09:06