Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yashimiye abanyarwanda uruhare bagize mu kugera kuri byinshi

Mu nama y’igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 18, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yashimiye abanyarwanda uruhare bagize mu kugera kuri byinshi.

kwamamaza

Perezida Kagame kandi yibukije abayobozi ko bagomba kwita ku nshingano zabo, ndetse bakiga neza ibibazo byabo mbere yo kubitega abaterankunga.

Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa mbere, abanyarwanda hirya no hino mu gihugu n’ababa mu mahanga bateraniye ku masite atandukanye bigedanye n’aho baherereye mu nama y’igihugu y’umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 18 nyuma y’imyaka itatu itaba kubera Covid-19.

Mu gutangiza iyi nama Minisitiri w’Intebe Dr. Édouard Ngirente yagaragaje ishusho y’ubukungu bw’u Rwanda n’ibyagezweho nyuma y’umushyikirano wa 17 wabaye muri 2019, yakirwa na Perezida Kagame Paul. 

Umukuru w’u Rwanda mu ijambo rye riha ikaze abanyarwanda bose, yabashimiye uruhare rwabo mu kugeza igihugu aho kigeze ubu.

Yagize ati "ubu ku munyarwanda ashobora kubaho kugeza ku myaka 69, uwageraga kui 40 yabaga yagerageje, muri ibi byose ndashimira cyane cyane mpereye ku banyarwanda ubwabo bakora ibishoboka byose, inzego zitandukanye z'ubuyobozi kugirango ibi bishoboke, nkanashimira n'inshuti n'ibihugu, imiryango mpuzamahanga bikorana n'u Rwanda muri ibi byose bitugeza kubyo tumaze kugeraho".     

Abanyarwanda bari ku masite atandukanye bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo byabo muri uyu mushyikirano. Kimwe mu byagarutsweho n’icy’itumanaho rikomeza kugaragaza ibibazo nyamara hari ikoranabuhanga ryateganyijwe rizajya rigenzura serivise mu itumanaho.

Aha Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Paula yatanze icyizere ko bitarenze ukwezi kwa 4 umwaka utaha wa 2024 iri koranabuhanga rizaba ryabonetse, ibitanyuze umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame abaza Minisitiri Paula icyaridindije, amusubiza ko abaterankunga basabye iyi Minisiteri gukora inyigo iboneye y’ikibazo, ibyatumye umukuru w’igihugu ababazwa n’uko abaterankunga bageze aho kubibutsa inshingano bakagombye kuba bakoze mbere, abasaba kwitwararika ku nshingano zabo.

Perezida Kagame yagize ati "abaterankunga nibo bagomba kwiga ibibazo byacu? ntabwo aribyo bigomba guhagarara, mureke ibintu by'imikino birahongaho bitarangira kandi kuri buri wese".   

Iyi nama y'igihugu y'umushyikirano iramara iminsi 2, yatangiye kuri uyu wa mbere taliki ya 27 irasoza kuri uyu wa kabiri taliki 28, ihuje abanyarwanda bo mungeri zose n'abayobozi bo mu nzego nkuru z'igihugu, muriyo abaturage baragaragaza ibyagezweho, gushima ibyakozwe no kubaza ibibazo ku birebana n'ibyifuzo byabo cyangwa ibyagombaga gukorwa bitarabagezwaho.      

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Feb 28, 2023 - 05:18