#Umunsi w’intwari: imiryango itishoboye 28 yo mu murenge wa Kinigi yorojwe inka

Imiryango 28 itishoboye yo mu murenge wa Kinigi  wo mu karere ka Musanze yorojwe inka muri gahunda ya Girinka munyaRwanda, ubwo hizihizwaga munsi w'intwari wabaye kur’uyu wa kane, ku ya 1 Gashyantare. Nimugihe hishimiwe n’ibindi bikorwa by’iterambere igiye gutezwa imbere n’inkunga bahawe.

kwamamaza

Hiryo no hino mu gihugu ku mirenge n'utugari hizihijwe umunsi w'intwari, cyo kimwe no mu karere ka Musanze, aho ahenshi mur’aka karere hibanzwe mu gushikiriza abaturage ibikorwa by'iterambere, no guhindura ubuzima bw’abatishuboye kugirango iterambere ry'igihugu rigendane niry’abagituye.

Mu byakozwe harimo abagabiwe inka na leta mugihe cyashize nabo bashimangiye ko kubyaza umusaruro amahirwe yo kubateza imbere bahabwa na leta, byenyegezwa no kwitura abatishiboye muri iki gihe, mugihe abazigabiwe kuri iyi nshuro babona iguhugu mu shusho y’intwari ziguharanira ko abo bitangiye bose babaho neza.

Umwe yagize ati: “twari twifuje kuzamuka ariko hejuru yuko nta ngufu twari dufite, ubu tukaba tubonye ikintu cyo kutuzamura. Ubu nahingaga imyaka ntizamuke.”

Undi ati:” natwe ni ukuba intwari tukakizamura [igihugu]kigatera imbere, tukagishigikira. Baratubwiye bati tugiye kubaha Girinka noneho nubona ibyaye, nawe uzayiha undi kugira ngo tuyihererekanye twese tube bamwe….”

Abakobwa babyaye izitateganyijwe bahawe imashini zidoda

Kmu buryo bwo kwizihiza umunsi w’intwari kandi, nyuma yo gufungura ku mugaragaro ibyumba byigirwamo iby’ubumenyingiro (wark shop), byanakurikiwe no guha abakobwa babyaye izitateganyijwe imashini zidoda mu rwego rwo kububakamo icyizere cy’ahazaza bari batakaje.

Ibi bigamije kandi no gufatanya n’abandi mu rugendo rwo guteza igihugu imbere, ibyo bavuga ko ari ishyari ryiza ryo gukurikiza ibikorwa by'intwari z'igihugu.

Umwe mu bahawe imashini, yagize ati: “noneho ikintu niyumvaho nk’ubutwari ni uko nanjye nazaharanira kuba intwari ku murimo bampaye wo kudodesha imashini.”

HARERIMANA Emmanuel;Umuyobozi mukuru w’umuryango utegamiye kuri leta, MUHISIMBI Voice of youth in conservation, ari nawo watanze imashini 35 ku bana b’abakobwa babyaye izitateganyijwe nyuma yo kumara umwaka biga kuzikoresha kugirango batangire ubuzima bwo kwikorera nk’ubutwari ubu buharanirwa.

Yabwiye Isango Star, ko “urugero rwo kwitunga, kwifasha, nk’imyumvire byarazamutse cyane kuko ba bana iyo tubahaye izi mashini batangira gukora ndetse bagatangira no guteza imbere icyaro.”

Yongeraho ko “ nakubwira ko iyo umuntu ishati yacitse cyangwa ugiye kudodesha uniforme ujya muri santere ya Kinigi.”

GAHUNZIRE Landward; Umunyamabanga shingwabikorwa w’umurenge wa KINIGI, asaba abahawe amatungo ndetse n’ibikoresho byo kubateza imbere kuzabifata neza kugirango bigirire beshi akamaro.

Ati: “ nkuko intwari zacu twizihiza uyu munsi ni intwari zakoze  ibikorwa by’ubutwari, bigaragara muri gahunda zose zitandukanye. Icyo twabasaba rero, no muri rusange nk’abaturage batuye umurenge wa Kinigi, icya mbere ni ugusigasira ibyagezweho.”

Muri rusange, Kwizihiza umunsi w'intwari byarazwe no kwegereza abaturage ibikorwa remezo ndetse no guhindura ubuzima bw’abatishoboye ndetse n'ibindi ku batuye umurenge wa Kinigi wo mu karere ka Musanze.

Aba bashikirijwe ibyumba byo kwigirwamo amasomo y’ubumenyingiro  bifite agaciro ka mafaramga y'u Rwanda angana miliyoni 53, ndetse hatangwa imashini 35 ku bana b’abakobwa babyaye izitateganyijwe [baba iwabo] bivuzeko abakobwa 35 aribo bazihawe.

Hatanzwe kandi inka zifite agaciro k'amafaranga arenga miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda.  

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star KINIGI - Musanze.

 Feb 2, 2024 - 06:39