Umujyi wa Nyagatare: Abafite ibibanza bitubatse barasabwa kubyubaka

Ubuyobozi bw'akarere burasaba abafite ibibanza bitubatse mu mujyi wa Nyagatare kubyubaka kuko begerejwe ibikorwaremezo birimo imihanda ya kaburimbo ireshya n'ibirometero 25.5 mu rwego rwo gutuma uyu mujyi waguka ugatera imbere. Ku batembera uyu mujyi n'abawukoreramo bavuga ko uko wasaga mu myaka yatambutse bitandukanye n'ubu bitewe niyo mihanda, ubwikorezi bw'abantu n'ibintu bworoshye.

kwamamaza

Umujyi wa Nyagatare nkumwe mu mijyi yo mu ntara y'Iburasirazuba yunganira Kigali, hashyizwemo ibikorwaremezo nk'imihanda ya kaburimbo izenguruka umujyi wose kugira ngo bifashe mu iterambere ryawo. Ku baturage bo muri aka karere bavuga ko ibyo bikorwaremezo byashyizwemo, byahinduye isura y'umujyi wa Nyagatare bitandukanye nuko byari bimeze mu myaka yatambutse. Bavuga ko bitewe niyo mihanda yubatswemo, byoroheje ubwikorezi bw'abantu n'ibintu ku binyabiziga.

Umuturage umwe yagize ati:" Ubundi mbere isoko ryaremeraga munsi y'umujyi, aho bita mu Kiringori maze imvura yagwa ukagira ngo ni mu kiraro cy'ingurube. Ariko ubu urabona umujyi wose ni kaburimbo, nta hantu duhurira n'ibyondo. Iterambere ryarahageze, nta mumotari uhura n'ibyondo, utwara umugenzi ukamugeza iyo agiye nta kavumbi. Ni ukuvuga ngo serivisi zacu zirushaho kugenda neza kuko imihanda iradufasha."

Mugenzi we yungamo ati:" uwampa nk'imyaka 10 ngatangirira aha ngaha, nazagera muri 40 ari nko muri paradizo. Nyagatare iryoshye."

"Nasanze hatameze gutya, imihanda yaririmo yari iy' amabuye n'uriya wo hepfo munini wa kaburimbo, nta wundi. Muri kaditsiye yari imihanda y'ibitaka irimo ibinogo by'amazi, hacika imikoki cyane, hari habi cyane mbese! Urabona ko mta hantu hakiri ibitaka, ahantu hose ni kaburimbo."

Ikorwa ry'imihanda ya kaburimbo mu mujyi wa Nyagatare rigomba kujyana no kubaka inzu zigezweho zigaragaza ko ari umujyi koko. Ariko nanone haracyagaragara ibibanza bitubatse bikeneye kubakwa. 

Umuyobozi w'akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko bakoranye inama n'abafite ibyo bibanza basabwa kubyubaka barabyemera. Abasaba gushyiramo agatege kuko begerejwe ibikorwaremezo.

Ati:" nibyo haracyari ibibanza bitubatse, turicara tugatumira abantu bafite ibyo bibaza tukaganira. Tumaze gukora inama, twakoze urutonde rw'abantu bafite aho hantu hamaze gushyirwa ibikorwaremezo ariko bene ho bakaba batarahubaka."

"Twakoze urutonde, buri muntu turamuhamagara agenda atubwira gahunda bafite ngo bubake. Ubwo ni ugukomeza gukorana n'abafite ibyo bibanza."

Mu guteza imbere umujyi wa Nyagatare n'urubyiruko rukabyungukiramo, harikubakwa ubusitani kuri hegitari eshatu buzaba burimo interineti izafasha abanyeshuri gukora ubushakashatsi, mu rwego rwo gufasha urubyiruko kutongera kujya kuvumba interineti.

Nanone mu rwego rwo kwagura umujyi, mu kagari ka Mirama harimo kubakwa umuhanda w' ibirometero bitatu bya kaburimbo.

@Djamali Habarurema/ Isango Star-Nyagatare.

 May 1, 2025 - 10:48