
Umujyi wa Kigali uvuga ko Sisiteme nshya "Kubaka" izaca akajagari mu myubakire
May 9, 2025 - 09:37
Minisiteri y’ibikorwaremezo (MININFRA) yahuguye abakora muri serivise z’ubutaka mu mujyi wa Kigali kuri politike y’imitunganyirize y’imijyi hanagarukwa kuri sisiteme nshya "Kubaka" igamije gufasha mu buryo bwo koroshya mu kubona ibyangombwa byo kubaka.
kwamamaza
Iyi sisiteme nshya ngo izafasha mu buryo butandukanye burimo no kwihutisha akazi aho n’umuturage yabyikorera akisabira icyangombwa cyo kubaka atagombye gushaka umu enjeniyeri.
Munyaneza Jean, umukozi ushinzwe iterambere ry’imiturire n’umutekano w’inyubako muri MININFRA ati "iyi sisiteme ije koroshya akazi, sisiteme ya mbere umuturage yabashaga kujya kuri ba enjeniyeri bakamufasha ariko umuturage ntamenye ngo icyangombwa cyanjye kigeze he, ariko ubu twarabimanuye ku rwego umuturage agomba kumenya aho ibyangombwa bye bigeze ndetse nawe ku buryo abasha kubyikorera".
Umujyi wa Kigali, uvuga ko iyi sisiteme izatuma akajagari kabagaho kubaka kagabanuka kuko ubu umuturage atagira icyo yitwaza harimo nko kuba icyangombwa cyaratinze.
Emma Claudine Ntirenganya umuvugizi w’umujyi wa Kigali ati "sisiteme yari isanzweho abantu bamwe batubwira ko ariyo yatumaga basa naho batasabaga impushya tukaba dutekereza ko iyi nshyashya izatuma abantu basaba uruhushya rwo kubaka biyongera bakaba benshi, twizera ko abantu bazagabanuka bubaka mu kajagari kubera ko gusaba icyangombwa bizaba byoroshye".
Sisiteme yitwa Kubaka ngo izoroshya uburyo bwo gusaba uruhushya rwo kubaka kugera kuri 70% ugereranyije n’iyari isanzwe, aho abamaze kuyihugurwaho ari abari mu mujyi wa Kigali, imijyi igaragiye Kigali (Satellite Cities) ndetse n’imijyi yunganira Kigali (Second cities) ariko bikazagenda bigera hirya no hino mu gihugu.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


