Rwanda Revenue Authority irasaba abafite TIN batagikoresha kuzifungisha

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro cyatangije ukwezi ngarukamwaka kw’abasora aho gifata iminsi itatu kikakira abakiriya bacyo ku bibazo bitandukanye bahura nabyo, kuri iyi nshuro ubuyobozi bwa Rwanda Revenue Authority buravuga ko ikibazo gikunze kugarukwaho n’abakiriya ari uko bakomeza kubarirwa imisoro no mu gihe izo business zitagikora.

kwamamaza

Guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 10 z’Ukwakira kugeza ku wa Kane tariki 12 Ukwakira mu turere twose tw’igihugu ubuyobozi bw’ikigo cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) buri mu gikorwa cyo gukemura ibibazo by’abaturage by’imisoro bimaze igihe bitarakemuka aho abaturage baza ku biro byayo maze bigahabwa umurongo bigomba gukemukamo.

Bizimana Ruganintwari Pascal komiseri mukuru wa RRA ati "ni ukwezi kw'abasora nkuko bisanzwe burimwaka, ni ukwezi kwateguwe twumva abasora, tuganira nabo ndetse no kubagisha inama ibikwiriye uburyo dusoresha burusheho kunoga ariko n'ibibazo bihari tubikemure........."  

Bimwe mu bibazo byakiriwe ngo higanjemo ibya TIN zisoreshwa nyamara ibikorwa byarahagaze ku bw’impamvu zitandukanye, abasora bakavuga ko ikibazo ari ubumenyi buke bwo kuzihagarikisha.

Ikigo cy'igihugu cy’imisoro n’amahoro kiboneraho kibutsa abantu bose ko niba warafashe TIN yo gukora ibikorwa bibyara inyungu nyuma ukaza kubihagarika cyangwa ntubitangire kubera impamvu zitandukanye, ushobora kuyifungisha mu rwego rwo kudakomeza kubarirwa imisoro.

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko umubare munini w'abasora ari uw'abasora ku bushake.

Bitaganyijwe ko kandi tariki ya 17/10/2023 hazatangizwa ku mugaragaro ukwezi kw'ibikorwa byahariwe gushimira abasora.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Oct 11, 2023 - 14:06