Umujyi wa Kigali: Babangamiwe n’abagira inzira ubwiherero  

Hari abaturage banenga bagenzi babo usanga barahinduye inzira nyabagendwa ubwiherero, bigateza umwanda udasigana n’umunuko bikabangamira abahanyura. Basaba ko hafatwa ingamba. Nimugihe Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukomeje gushishikariza abawutuye n’abawugenda kugira uruhare mu kugira Kigali umujyi uzwiho isuku mu ruhando mpuzamahanga, nubwo hari ahakigaragara umwanda.

kwamamaza

Imyaka ibaye myinshi, Kigali ari umwe mu mijyi ishimirwa kugira isuku ku mugabane wa Afrika. Gusa kugeza ubu mu bice bimwe na bimwe usanga hari ahakigaragara umwanda.

Umuturage umwe Isango star yasanze I Matimba, mu murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali, yagize ati: “harahumura nabi nk’ahantu bihagarika, muri WC. W.C y’abasinzi niyo inuka gutya.

Muri aka gace kandi, mu kayira kanyura hagati y’ingo, ntiwahanyura utipfutse ku mazuru kuko bigusaba kwihuta cyane ngo ubone uharenze.

Impamvu y’ibi byose, umwe mu bahatuye yagize ati: “baba bahanyaye, bahaneye, nta mpumuro nziza iba ihari. Iyo uhanyuze uba wumva waruka! Nk’ubu ndumva ntameze neza. Umuntu yaba ari muzima akajya kunyara ahantu nk’aha hagati y’amazu?!.”

Undi ati: “iyo umusinzi amanutse, atashye ntabwo yavuga ngo agiye kwihagarika hepfo hariya, aho ageze kubera ko aba yanasinze, urumva ko ahita yihagarika.”

“birabangamye nyine kubera ko bahihagarika.”

Basaba ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali gukaza ingamba kuko bakomeje kubangamirwa n’uyu mwanda.

Umwe ati: “bakwiye gushyiraho ingamba kuko urabona nk’aha muri utu tuyira hakwiye kuba hari abashinzwe umutekano.  Abanyerondo bakwiye kugenda bakabuza abo bantu kuba icyo kintu bagikora, kigacika burundu.”

Undi ati: “ umunuko urazamuka ukaba watera umuntu indwara, amasazi aba ajya ku masahani wogeje.”

“ni uko mu mujyi wa Kigali ubwiherero budahagije. Simvuze ko igiciro gihenze kuko amafaranga ijana wishyura mu kujya mu bwiherero si menshi. Ahubwo ni ya myumvire y’abaturarwanda iki hasi. Simvuze abanyarwanda gusa, n’abanyamahanga babikora.”

Icyakora ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ntibuhwema gukora ubukangurambaga ku bawutuye n’abawugenda, babasaba kugira isuku ku mibiri yabo, aho batuye ndetse n’aho bagenda.

Ni mu gihe kandi mu mwaka ushize w’ 2024, Umujyi wa Kigali washyizeho ibihano bizajya bihabwa abihagarika mu nzira, abacira mu muhanda ndetse n’abanyanyagiza imyanda. Aho ufashwe acibwa amande y’ ibihumbi 10,000 y’amafaranga y’u Rwanda.

@ INGABIRE Gina/Isango Star-Kigali.

 Feb 4, 2025 - 10:20