Haracyari ikibazo mu kumenyekanisha amakuru y’iteganyagihe ku baturage kugirango bayagendereho

Abakora mu nzego z’ubumenyi bw’ikirere mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, baravuga ko hakiri ikibazo mu kumenyekanisha amakuru y’iteganyagihe ku baturage kugirango bayagendereho mu bikorwa byabo bya buri munsi. Bavuga ko hakenewe ingamba ziruseho mu gutuma abaturage bagira amakuru ahagije kandi yizewe ku bumenyi bw’ikirere.

kwamamaza

Collison Lore, Umunyakenya, akaba umukozi mu kigo gishinzwe gukusanya no gutangaza amakuru y’ubumenyi bw’ikirere n’iteganyagihe mu gice cya Afurika y’Uburasirazuba (ICPAC). Uyu avuga ko ibihugu 11 bigize uyu muryango birimo n’u Rwanda bisangiye ikibazo cy’ihindagurika ry’ibihe, ndetse ngo hakenewe ingamba.

Yagize ati “muri iyi minsi biri kugaragara ko ibihe biri guhinduka mu bihugu bya Afurika, urugero rw’umwihariko ni nko mu bihugu nka Kenya, Somalia na Ethiopia. Ibi bihugu biri guhura n’ubushyuhe bukabije n'ibura ry'imvura. no mu bindi bice biteganyijwe ko imvura ishobora kuba nkeya. Iki ni igihembwe cya 6 kigiye kuza ibice bitandukanye bategereje ko nta mvura. Rero biradusaba guhindura imikorere kuko ibintu byarahindutse.

Nadia Gahimbare, ukora mu kigo cy’ubumenyi bw’ikirere mu Burundi, avuga ko kimwe no mu bindi bihugu, mu Burundi hakigaragara icyuho mu kugeza amakuru y’ubumenyi bw’ikirere ku baturage ngo bayakoreshe mu bikorwa byabo bya buri munsi ndetse ngo hakenewe izindi ngamba.

Yagize ati "mu Burundi cyo kimwe n'ibindi bihugu haracyariho ibibazo bijyanye n'ukuntu amakuru y'ubumenyi bw'ikirere agera ku baturage cyane cyane abambere bayakoresha abahinzi, aborozi n'abandi, habaho inshuro nke zo kubasobanurira cyangwa ugasanga k'ubw'ubumenyi bw'abaturage amakuru tubaha ntibayamenya neza, rero haracyakenewe yuko habaho abantu bo kubigisha bakabasobanurira ukuntu bamenya ayo makuru maze bakayakurikiza mu gukora imirimo yabo".  

Ku ruhande rw’ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere mu Rwanda, Meteo Rwanda, Aimable Gahigi, umuyobozi mukuru w’iki kigo, avuga ko igisubizo ku bibazo bigihari mu karere ari uguhura no gusangira ubumenyi.

Yagize ati "abantu bose iyo bicaye hamwe babasha kugirana inama no guhanahana amakuru ku rwego rw'isi ndetse no mu rwego rw'abaturanyi kuko ikirere ntabwo kiba gifite umupaka uvuge ngo ibyabera mu baturanyi twe ntibyatugeraho cyangwa ibiturutse hano bo ntangaruka bibagiraho".

Ni mugihe binyuze mu kigo gishinzwe gukusanya no gutangaza amakuru y’ubumenyi bw’ikirere n’iteganyagihe mu gice cya Afurika y’Uburasirazuba (ICPAC), mu Rwanda hamaze iminsi hateraniye inama yahuje abari mu rwego rw’ubumenyi bw’ikirere, kurengera ibidukikije, abafite aho bahurira no guhangana n’ingaruka zituruka ku ihindagurika ry’ibihe nk’ibiza, ndetse n’urwego rw’abanyamakuru bose baturutse mu bihugu nk’u Rwanda, Uburundi na Kenya.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Mar 10, 2023 - 07:45