Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagorwa na serivise z'ubuzima bw'imyororokere

Ababyeyi bafite abana babana nubumuga bwo kutumva no kutavuga baravuga ko bene abo bana bahura n’imbogamizi zitandukanye zirimo kumenya no gusobanukirwa ubuzima bwabo bw’imyororokere aho ibyo bibagiraho ingaruka zo gutwara inda imburagihe ndetse n’igihe bahohotewe bikagorana kubona ubutabera.

kwamamaza

Bamwe mu bafite abana babana n'ubumuga bwo kutavuga ntibumve barasaba inzego zibishinzwe gufasha abo bana bakagana mu bigo bibafasha mu kubamenyereza kuganira ndetse n’irindi hererekanya butumwa kuko usanga bene abo bana bagerwaho n’ingaruka zo kutamenya no gusobanukirwa ubuzima bw’imyororokere, ndetse ngo n’igihe bahohotewe ntibashobore gutanga neza amakuru kugirango babone ubutabera bwuzuye.

Umubyeyi umwe ati "icyo kibazo bahura nacyo kuko iyo atumva atanavuga atazi n'amarenga ntabwo abisobanukirwa". 

Undi ati "ubuzima bw'imyororokere akenshi abana basigaye babikura mu mashuri, kugirango azamenye ubuzima bw'imyororokere biragoye ariyo mpamvu dusanga akenshi batwaye inda z'indaro kubera ko ataba azi kuvuga ngo atange ibimenyetso bya wawundi wamuhohoteye". 

Dr. Uwamariya Valentine Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango aravuga ko inzego zirajwe ishinga no gutanga uburezi budaheza aho ibyo bibazo byose bigomba gukemukira.

Ati "ikigomba gukorwa n'uko mu mashuri atandukanye arimo abo bana hashyirwamo na babarimu babyize kugirango bashobore kubafasha, ahubwo ikibazo kijya kibaho nuko usanga ku kigo hari nk'umwana umwe, icyabaho nuko habaho amashuri azwi yakira abo bana abarimu akaba ariho bajya, tuzakorana na Minisiteri y'uburezi cyane cyane n'inzego z'ibanze kugirango abo bana nabo bafashwe".

Mu bushakashatsi bwakozwe n’umuryango ukorera ubuvugizi abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, Media for Deaf ngo basanze kubera kutamenya ururimi rw’amarenga hari abana b’abakobwa bagiye bahura n’ihohoterwa ritandukanye ndetse ntibabone ubutabera ku batwaye inda zitateguwe kubera kutagira amakuru ku buzima bw’imyororokere.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Jan 23, 2024 - 07:59