
Umugore ukekwaho kwicisha umugabo we ishoka yatawe muri yombi
Sep 15, 2025 - 19:04
Abatuye Akagari ka Runoga mu murenge wa Gitovu baravuga ko batunguwe n’umugore w’imyaka 30 wishe akubise ishoka mu mutwe umugabo we w’imyaka 33 akababwira ko ufunga atariwe ufungura. Nimugihe mu makuru y'ibanze, Ubuyobozi bw’umurenge wa Gitovu bwatangarije Isango Star ko uwo mugore ukekwaho kwica umugabo we yamaze gutabwa muri yombi kubufanye n’inzego z’umutekano.
kwamamaza
Imivugire y'abatuye mu kagari Runoga ibaragagaza nk’abarenzwe n'ibyabaye. Icyakora bahurira ku kuba uyu muryango wari usanzwe ubanye mu makimbirane yakomokaga ku busambanyi bw'umugore, ari nawe bivugwa ko yicishije ishoka umugabo we.
Abaturage bavuga ko babanje kujyana kwa muganga uyu mugabo ariko biranga biba iby'ubusa.
Umwe muri bo twaganiriye, yagize ati:" Ishoka arayifata, turamanuka no ku Murenge. Noneho ishokak nyizamuye bayirebye baravuga ngo ibi ntibishoboka. Nanjye nakurikiye nsanga umugabo arambaraye mu muvu w'amaraso, hari hashize nk'iminota ingahe abikoze."
Undi nawe ati:" Icyo nabonye amaraso yuzuye mu mbuga, aho bamukubitiye ishoka. Byatubereye agahomamunwa! Njye narakurikiye, tujya ku Murenge, n'uwo mudamu twari twamusanze mu mbuga nuko turamutwara. Tuhageze aranadutuka ngo ntacyo murakora, ngo baramfunga bakongera bakamfungura. Nta kindi avaho ( amakimbirane), ava ku busambanyi bw'uwo mugore. N'ejo uwo muhungu twari kumwe saa kumi n'ebyiri, akubitwa. Nta n'ubwo yari yageze ku centre ngo wenda yanyoye inzoga."

Bahamya ko uyu mugore w'imyaka 30 yakubise ishoka umugabo we w'imyaka 33 maze bikamuviramo urupfu. Banavuga ko imyitwarire y'uyu mugore itandukanye n'iy'abandi kuko benshi bamushinja kubakubitira ubusa.
Umwe ati:" Amaze gukubita abantu benshi! Yakubise umukeecuru Anonsiyata amusanze iwe. Akubita umugore w'abasore, amusanze iwe kuko baturanye nuko baramujyana bajya kumufunga bucyeye baramufungura. Akababaro mfite kuri uriya mwana...! Icyo nasaba Leta ni uko uriya mudamu, icyaha nikimuhama bazamukatire ikimukwiye."
Undi ati:" Aho kugira ngo abantu bajye babana barinde bicana, ahubwo umuntu ukoze ibintu nka biriya, bikagaragara icyaha kikamufata, agomba guhanwa by'intangarugero."

Banavuga ko abanyembaraga nke bari baramutinye , umwe ati" Nta muntu umunyuraho ngo avuge ngo ni umuntu!"
Ku bufatanye n'izindi nzego, Kayitsinga Faustin; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w' Umurenge wa Gitovu, yabwiye Isango Star ko uyu mugore ukekwaho kwica umugabo we yamaze gutabwa muri yombi ndetse iperereza rikomeje,
Yagize ati:" Amakuru yibanze rwose ni uko wari umuryango wabanaga mu makimbirane, icyo nicyo tuzi kugeza ubu. Umugore ari mu maboko y'ubutabera, ari gukurikiranwa. Ari buze gushyingurwa saa munani, nibyo tugikurikirana."
Ubusanzwe uyu muryango wari umaze imyaka 13 ubana, ndetse umugabo n'umugore bari bafitanye abana batatu. Kubera amakimbirane yawurangwaga mo, abaturanyi bavuga ko hari ubwo uyu mugore yafunzwe bitewe no guhohotera abaturanyi, ariko akongera akagaruka. Kuri iyi nshuro, bivugwa ko yishe umugabo we amukubise ishoka.

@Emmanuel BIZIMANA, Isango star- Burera
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


