Muhanga: Arasaba kurenganurwa nyuma y'imyaka 7 inzu ye isenywe n'ubuyobozi

Mu Karere ka Muhanga Umubyeyi witwa Nikuze Vestine aravuga ko yarenganyijwe n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze mu myaka 7 ishize ubwo bamusenyeraga inzu, bimwe mu bikoresho bikahangirikira akanaburiramo amafaranga ibihumbi 500,000 ,agasaba ko yarenganurwa.

kwamamaza

Uyu Nikuze Vestine, atuye mu Murenge wa Nyamabuye, mu Kagari ka Gifumba, Umudugudu wa Rugarama. Avuga ko mu mwaka wa 2017 yaguze inzu byemewe n’amategeko, ariko nyuma abayobozi bo mu nzego z’ibanze bahengera adahari bamusenyera inzu, aho areze hose agasiragizwa kugeza ubu mu mwaka wa 2023 ntararenganurwa.

Yagize ati "bansenyera naburiyemo amafaranga ibihumbi 500,000 by'umurima nari nagurishije kugirango nzane umuriro n'amazi mburiramo n'ibyo munzu, bwarakeye njya ku murenge nagera ku murenge bakanyohereza ku karere naho bakansubiza ku murenge".

Yakomeje agira ati "nandikiye Guverineri nandikira na Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu musaba inzu yo kubamo ansubiza yuko bagomba kumpa inzu yo kubamo bakampa n'amafaranga yanjye n'ibintu naburiye munzu byose, ibyo byose byarirengagijwe".       

Umuvunyi mukuru Nirere Madaleine wagejejweho akarengane ka Nikuze Vestine, avuga ko ibyakozwe n’ubuyobozi ari amakosa bityo bukwiye kongera kumwubakira inzu n’amafaranga avuga yaburiyemo isenywa akayasubizwa nyuma yo kubigenzura neza.

Yagize ati "twasanze harabayemo ikibazo akarere kakaba kagomba kumuha inzu, ikibanza cyo uwo muturage yamaze kukigurisha ariko hemejwe yuko bazamwubakira inzu , akarere kazashaka ikibanza kanamwubakire ariko abonye n'ikindi kibanza mu mujyi bashobora kumwubakira ariko akishakiye, ku mafaranga ye ,hari inyandiko afite za MINALOC n'ubuyobozi bw'intara twasuzumye turavuga ngo inyandiko zose azitange turebe icyo intara yari yategetse, niba koko amafaranga yaratwawe yasubizwa".       

Nikuze Vestine, yifuza ko yakubakirwa inzu mu Murenge wa Nyamabuye ari nawo urimo umujyi wa Muhanga yari atuyemo. Aho kugirango atuzwe mu nzu z’imidugudu ahuriyeho n’indi miryango kandi ntagire icyangombwa cy’ubutaka.

Bitewe n’uko ahasenywe inzu ye yahagurishije ngo atunge imfubyi arera yasigiwe n’umugabo we watabarutse, asaba ko yahabawa amafaranga 500,000 yabuze bamusenyera, akayongeraho andi akagura ikibanza aho yifuza, ubuyobozi bwamusenyeye bukamwubakiramo inzu isimbura iyo bwasenye.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Muhanga

 Mar 24, 2023 - 08:04