Ukraine yasabye Uburusiya guhagarika kurasa ku ruganda rwa Nikleyeli rwa Zaporijjia.

Ukraine yasabye Uburusiya guhagarika kurasa ibisasu mu muhanda ujya ku ruganda rukomeye rwa de Zaporijjia rwigaruriwe n’ingabo z’Uburusiya, mugihe biteganyijwe ko hazagenzurwa n’ikigo mpuzamahanga gishinzwe iby’ingufu za kirimbuzi (IAEA).

kwamamaza

 Ibi, Ukraine yabisabye Uburusiya kur’uyu wa gatatu, ku ya 31 Kanama (8). Oleg Nikolenko; Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Ukraine, yatangaje ko "Ingabo z’Abarusiya zigomba guhagarika kurasa ku nzira  zikoreshwa n’intumwa za IAEA kandi ntizibangamire ibikorwa byazo muri urwo ruganda."

Ibi byatangajwe mugihe itsinda ry’iki kigo zari mu modoka zibarirwa muri 20 ziriho ikirango cy’umuryango w’abibumbye zari mu nzira zerekeza kur’uru ruganda rwa Nikleyeli rutanga amashanyarazi mu gice kinini cya Ukraine,  aho zari zigiye kurinda ko hari impanuka zikomoka ku ngufu kirimbuzi zishobora kuhavuka.

Umuyobozi wayo, Rafaelo Grossi , wamaze kugera mu karere uru ruganda ruherereyemo, avuga ko bagiye mu butumwa bugamije kurinda impanuka z’ingufu kirimbuzi , ndetse no “kubungabunga uru ruganda rukomeye, runini mu Burayi”.

 Hashize iminsi impande zihanganye zishinjanya kurasa za misile kur’uru ruganda rushobora guteza ibibazo bikomeye.

 Aug 31, 2022 - 16:00