Kayonza: Bubakiwe icumbi rya mwarimu nyuma yo kubona ko bagorwa no kubona aho kuba!

Abarimu b’ishuri ribanza rya Mucucu riherereye mu murenge wa Murundi mur’aka karere baravuga ko ubwo bageraga kur’iki kigo bahuye n’ibibazo byo kubona aho bacumbika ndetse bakagera aho bumva bareka n’akazi. Icvyakora bavuga ko ubu bitandukanye kuko bubakiwe icumbi rya mwarimu rishobora gufasha uhaje wese. Nimugihe ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bwubatse iri cumbi nyuma yo kwakira amabaruwa menshi y’abarimu bifuza guhindura ikigo kubera ikibazo cy’icumbi.

kwamamaza

Karekezi Charles ni umwe mu barimu bigisha ku ishuri ribanza rya Mucucu riherereye mu kagari ka Buhabwa mu murenge wa Murundi, riri hafi ya pariki y’akagera. Kuhagera bisaba gutega moto y’ibihumbi bisaga 6 uvuye mu isantere ya Buhabwa.

Uyu mwarimu avuga ko kimwe na bagenzi be, akihagera bwa mbere yqashatse gusubira iyo yaravuye  akareka akazi kuko yabonaga ntaho gucumbika ashobora kubona.

 Avuga ko kuba bubakiwe icumbi hari icyo bizahindura mu myigishirize yabo, bagatanga ubumenyi bufite ireme.

Ayagize ati: “ bwa mbere nkigagera naribajije ngo nzaba hehe! Ugasanga umuntu aba mu rugo rw’umuntu kuko nta mazu ahari ngo arakodeshwa, ibyo ubwabyo byaratugoraga. Aho baguhaye akazi niho ujya, hamwe no kwiyemeza tukagerageza kugakora, tukabibamo dutyo.”

 Anavuga ko “iri cumbi rije ari igisubizo kandi uburyo twakoraga, ubu umusaruro ugiye kwiyongera.”

 Mugenzi we Byiringiro Afrodis, yunze murye, ati: “ byari bikomeye kurusha uko nabitekerezaga , kuko ukihagera bwa mbere ni uko ugomba gutungurwa!  Ese abaturage ba hano babayeho bate? Ese ko mbona ishuli, abana biga baturutse hehe kuko nta baturage bahari bagutse , nyine biratangaje ku muntu ubireba!”

Ashimangira nawe yishimiye iri cumbi, ati “ turashima leta yadutekerejeho.”

Ikibazo cy’amacimbi ni imwe mu nzitizi z’iri shuri ribanza rya Mucucu, kuko benshi mu barimu bahoherezwaga bahitaga bisubirirayo  bitewe no kubona ko kubona icumbi ari ikibazo.

Ibi kandi byemezwa n'umuyobozi waryo Mbarushimana Theophile, akavuga ko kubakirwa icumbi rya mwarimu hafi bizafasha abarimu bakigisha batekanye.

 Ati: “Byarabaye kenshi , hari n’abazaga bagakora igihe gitoya bakigendera, abandi babohereza ntibahaze. Iri cumbi rizadufasha kugira ibyo twongera ku ireme ry’uburezi.”

Nyemazi John Bosco; umuyobozi w'akarere ka Kayonza, avuga ko nk'ubuyobozi batekereje gushyira icumbi rya Mwarimu kuri iri shuri ribanza rya Mucucu,nyuma yo kwakira amabaruwa menshi y'abarimu bahigishaga basabaga guhindura ikigo ndetse n'abahoherezwaga bakanga kujyayo.

 Ati: “Ibyo ntibyabura ari nayo mpamvu mu gukemura ikibazo nk’icyo , twahize kugira inzu nk’iyi. Ubu twibaza ko icyo kibazo cyari gihari kizagabanuka kandi  si hano mu mudugudu wa Mucucu gusa, ahubwo na Gahini muri Rukore niko byakozwe. Rero ni gahunda iri hirya no hino ariko cyane cyane ku mirenge iri hirya.”

 Icumbi rya Mwarimu ryubatse ku ishuri ribanza rya Mucucu mu murenge wa Murundi ricumbikiye abarimu 16 bigisha kuri icyo kigo. Ni icumbi rifite ibicyenewe byose nk'umuriro w'amashanyarazi ndetse n'amazi.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kayonza.

 Sep 9, 2022 - 06:20