Gicumbi-Rushaki: Baratabariza umuturanyi uba mu gice cy'inzu !

Abaturage bo mu murenge wa Rushaki batabariza umututanyi wabo witwa Mugiraneza Evelyine utuye mu gice cy’inzu kidasakaye.  Bavuga ko isaha  ku isaha, iyo nzu ishobora gushira ubuzima bwe mu kaga kandi kera ubuyobozi bwari bwaramwemereye kumuha isakaro. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bugiye gusuzumana ubusabe bwe  kuko umuyobozi w’umurenge abamo yahavuye adatanaze ayo makuru.

kwamamaza

Mugiraneza Evelyine  ni umuturage wo mu mudugudu wa Gisiza, mu kagali ka Gitega,  mu murenge wa Rushashi wo mu karere ka Gicumbi. Evelyne avuga ko amaze igihe kirekire aba mu gisa n’igice cy’inzu, avuga ko yagerageje kumugwira kenshi ariko akabirokoka, akongera akiyiyubakiraho ubugira gatanu.

Mu kiganiro yagira n'umunyamakuru w'Isango Star, yagize ati: " Yarongeye iragwa, abantu bo mu isoko baravuga bati 'ayiii! noneho Muneza arapfuye pe!'  narindi kuboha bana b'Imana mwe, narasohotse nti ' nimuhumure ndi muzima'! nongeye kuyigeza hejuru nanone inzu iragwa! inshuro ya gatatu, nanone ndongera ndazamuza, ubwo imvura iragwa gihita cyikubita hasi, bati 'noneho birarangiye'  nti 'ntabwo birangiye ndi muzima!'"

Avuga ko nyuma yuko ikibazo cye kigagaragiye ubuyobozi bw’umurenge atuyemo, bwamwijeje ko yakongera kwisuganya akazamura maze nabwo bukamuha isakaro. Gusa avuga ko ibi bitakunze bitewe nuko umuyobozi w’Umurenge yimuwe ariko akamusigira uw'Akagari nabyo bikaba iby'ubusa bigaherera iyo!

Evelyne asaba ko yahabwa iryo sakaro nkuko yari yararyemerewe, ati: "Ubwo bakambwira bati 'ejo bundi amabati urayabona, urayabona...' ariko birangira bityo! Uw'Umurenge yari yabigiyemo ni uko yimuwe, sinzi iyo bamuhinduriye. Ndasaba ayo mabati kuko  bari bayanyemerewe, bakayampa."

Abaturamyi b’uyu mubyeyi 'Mugiraneza Evelyne', nabo bashimangira ko aho aba byoroshe ko hashira ubuzima bwe mu kaga. Basaba ko yafashwa nkuko yari yarabyemerewe.

Umwe ati: "Ni umupfakazi kandi atumzwe no guca inshuro! Gusa bari bayamwemereye , bakimara kuyamwerera baje no kumusura. Bamaze kumusura amabati yarasohotse noneho bayaha abandi ariko we baramusiga."

Icyakora ku ruhande rwa Nzabonimpa Emmanuel; umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, avuga ko aka karere kari kateganyije miliyoni 100 zo kugurira abatishoboye amabati. Muri zo, izigera kuri miliyoni 70 zaguzwe isakaro ryo gufasha abatishoboye kubona aho baba.

Yagize ati: "Twari twateguriye miliyoni 100 zo kugira ngo twunganire abaturage bacu badafite isakaro, nibura miliyoni 70 zaguzwe amabati kandi tuyashikiriza abaturage. Hari kandi n'andi mabati twabonye binyuze mu bafatanyabikorwa ."

Nzabonimpa avuga ko kandi bagiye no gusuzuma ikibazo cy'uyu mubyeyi Evelyne kugira ngo babone uko bamufasha.

Ati: " Ni ukubanza kumenya uko ubuyobozi bwabimwemereye, ariko kandi iyo muduhaye amakuru nka gutya ntabwo bitubuza ko tureba ukuri guhari kuburyo niyo twasanga atari yarabyemerewe, ari ibyo yibwirije ndetse ari no mu cyiciro gifashwa, ntabwo byabuza kuba twafasha umuturage wacu."

Ubuyobozi bw'Akarere ka Gicumbi  bugaragaza ko bageze kuri  50% mu kunganira abatishoboye  abadafite aho baba, kandi ko bakomeje ubukangurambaga bwabafite ubushobozi n’amaboko ariko ntibashake kwifasha ahubwo bakumva ko bakeneye  kubakirwa na Leta.

@ Emmanuel BIZIMANA/ Isango star - Gicumbi

 Feb 17, 2023 - 09:59