Impamvu zihishe inyuma yo kudata muri yombi abakoze ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye I mahanga.

Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bugaragaza ko mu mpapuro zirenga  1140 zoherejwe kugira ngo abakekwaho Jenoside yakorewe abatutsi bahunze u Rwanda  batabwe muri yombi, abagera kuri 29 ari boherejwe kuburanishirizwa mu Rwanda.Ubushinjacyaha  buvuga ko ibi biterwa n' ubushake bwa Politiki bukiri buke mu bihugu byahungiyemo,bigatuma benshi badatabwa muri yombi cyangwa ngo boherezwe kuburanishirizwa mu Rwanda.

kwamamaza

Abakurukiranira hafi  iby’inkiko n’ubutabera bw'u Rwanda bagaragaza impamvu zitandukanye bafata nk’imbogamizi zituma abakoze ibyaha bya Jenoside bagahunga u Rwanda bataburanishwa uko bikwiye cyangwa se ntiboherezwe mu Rwanda kugira ngo baburanishwe ari benshi. Icyakora, bagaragaza impamvu eshutu z'ingenzi.

Dr. Wibabara Charty;umuyobozi w’ishami rishinzwe gukirikirana ibyaha mpuzamahanga n’ibyambakiranya  imbibi mu  bushishinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, avuga ko imbogamizi ya mbere ari iy'amategeko.

Ati: " Bamaze kubona ubwenegihugu, usanga rero mu mategeko yabo harimo ingingo ivuga ngo umwenegihugu ntashobora koherezwa kugira ngo akurikiranywe mu butabera bw'ikindi gihugu. urumva rero iyi ikaba imbogamizi bikaba ngombwa ko babakurikirana kuko hari abamaze kubona ubwenegihugu kandi ni impamvu ikunze kugaragara. ubwo muri make ni imbogamizi y'amategeko."

Anavuga ko izindi mpamvu ikunze kugaragazwa iyo u Rwanda rusabye abakoze bene ibi byaha ishingiye ku masezerano.

Dr. Wibabara yagize ati: " Bati nta masezerano dufitanye yo koherezanya abanyabyaha. akenshi ibihugu bijya ...kugira ngo babashe kuba bahererezanya, guhinduranya  abanyabyaha. Izi ni imbogamizi zikunze kugaragara ariko hari naho tubona n'ubushake buke bwa politike."

Nubwo ubushake bwa Politiki butaragera aho u Rwanda rwifuza, Dr. Wibabara Charty avuga ko hari intambwe imaze guterwa mu kuburanisha abahunze u Rwanda bakurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi, by’umwihariko banagiye boherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda.

Dr. Wibabara, yagize ati: "Abahorandi bamaze kohereza benshi bari inaha, ubwo ni muri ba bandi 29, harimo 12 barimo kuburanishwa ndetse bamwe barangije gukatirwa. dufitemo Sweden, hari uherutse koherezwa witwa Micomyiza. Hari uwo Canada yohereje ndetse buriya na Mugesera yavuye muri Canada...ariko hari ibyo dushima na none. hari n'abagiye boherezwa n'urukiko mpanabyaha rwa Arusha barimo kuburanishwa ndetse abandi bamaze no kuburanishwa." 

Abasengura iby’amategeko basanga izi manza z’abakurikiranwe ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi bahunze u Rwanda n’iyo bafashwe zitinda  kurangira kubera umurundo w’amadosiye yazo, bigatuma gutanga ubutabera bitinda.

Jean Claude Harindinwari, Umwanditsi w’urukiko rushinzwe kuburanisha ibyaka mpuzamahanga  n’ibyambuka imbibi mu Rwanda, yagize ati: "ugasanga rero twebwe imbogamizi tugira ari imanza  usanga ari nini cyane ziba zitegereje amaperereza menshi, kuyandika bigatwara  igihe, kuziburanisha bigatwara igihe. Ushobora nko gusanga nk'urubanza, urugero ku rubanza rwa Mugesera rufite nka page 4 000, noneho kugira ngo urubanza ruzasomwe, buri page [urupapuro] rwose rugomba gusomwaho, ababuranyi bagomba kubivugaho , hari n'igihe baba ari benshi..." 

Imibire itangwa n’ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda igaragaza ko impapuro 1148 arizo u Rwanda rumaze kohereza mu bihugu  33 byo hirya no hino ku isi, rusaba ko abakoze ibyaha  bya Jenoside yakorewe abatutsi bahungiyemo  bakurikinwa.

Kugeza ubu, abamaze gutabwa muri yombi bakoherezwa mu Rwanda bagera kuri 29 harimo abirukanwe n’ibihugu bahungiyemo ndetse n’abandi boherejwe binyuza mu masezerano mpuzamahanga.

Ni mu gihe abagere kuri 25 ari  bo bamaze kuburanishwa n’inkiko zo mu Rwanda.

@Theoneste ZIGAMA-Kigali.

 Jan 17, 2023 - 09:44