Nyaruguru: urubyiruko rw’abakorerabushake baravuga ko bagorwa no kubona ibikoresho.

Bamwe mu bakorerabushake baravuga ko bagorwa no kubona ibikoresho nk’ingorofani, ibitiyo n’ibindi… mu mirimo bakoresha amaboko nk’iyo kubakira abatishoboye, bikandindiza imikorere yabo. Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu, ibafite mu nshingano, ivuga ko ibyo bakeneye ubuyobozi bwo mu nzego z’ibanze buzajya bubafasha kubibona.

kwamamaza

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ibarizwamo uru rubyiruko rw’abakorerabushake, ifite intego yo kurwongera kuko byagaragaye ko rutanga umusanzu mu kubaka igihugu ubarirwa mu gaciro ka miliyari  ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda [2 000 000 000Frw]  buri mwaka.

 Iyi minisiteri yatangiye kubikorera ubukangurambaga hirya no hino mu gihugu.

Ubwo abakozi b’iyi Minisiteri bagezaga impanuro ku rubyiruko rw’abakorerabushake bo mu karere ka Nyaruguru, z’uko rukwiye kwitwara, rwagaragaje akanyamuneza na morali mu ndirimbo mu rwego rwo kwishimira ibyo bakoze mu gukemura ibibazo byari bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Icyakora uru rubyiruko rwasabye ko rwakongererwa bimwe mu bikoresho bifashisha muri iyo mirimo, birimo nk’ingorofani, ibitiyo, ndetse n’ibindi….

Umwe murobo yagize ati: “Iyo tugiye mur’ibyo bikorwa nko kubaka uturima tw’igikoni, gusana amazu, kuyakurungira nyine, isanga kenshi na kenshi ibikoresho aribyo kibazo. Ni nk’ingorofani, ibitiyo, amasuka yo gukoresha…ugasanga ni ikibazo, turi gutira mu baturanyi wenda nabwo haba hari abatabifite!

“ hari nka bote, Ga z’intoki, n’ibindi nk’ibyo. Tubona bigira ingaruka cyane kuko nk’ubwo tuba tugira gukora icyo gikorwa tukabura ibikoresho bihagije usanga kitagenze neza nk’uko twabyifuzaga, ndetse ugasanga dukoze  bike mubyo dushoboye kubera ibukoresho.”

Undi yagize ati: “ Hari ibikoresho tugenda tubura: nk’ingorofani zatworohereza. Ibindi bikoresho byatworohereza muri iriya mirimo y’amaboko, izo bote zirakenewe,

Richard KUBANA; Umuyobozi mukuru ushinzwe ubukangurambaga n’ibikorwa by’ubukorerabushake muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, avuga ko uru rubyiruko rudakwiye kugira impungenge kuko mu bufatanye n’inzego z’ibanze ibyo badafite bazajya babihabwa.

Yagize ati: “Nibyo koko hari ibyo bakora biri mu bushobozi bwabo ari nabyo tubasaba. Niba ari ukubaka amadafari bagiye kubakira utishoboye, bakaba babumba amatafari. Niba ari ugucukura ubwiherero bakaba babucukura bakageza aho bageza.”

“ hari imbogamizi zijyanye n’ibikoresho bakenera bashobora guhura nazo, cyangwa se ugasanga bakeneye nk’ibindi bikoresho nk’imitarimba n’ibindi….icyo gihe habaho gufashanya noneho urubyiruko rukazana ibyo bashoboye  mu ntege bafite zaba nyinshi cyangwa nkeya, iyo bibaye ngombwa bunganirwa yaba inzego z’akarere, iz’Umurenge, iz’abandi bafatanyabikorwa ariko twafashe iya mbere.

Imibare igaragaza ko mu Rwanda hose, habarurwa urubyiruko rw’abakorerabushake rusaga 600 000 bagira uruhare mu gukora ibikorwa bifite agaciro gasaga miliyari 2 buri mwaka.

I Nyaruguru ho habarurwa  hari urubyiruko rw’abakorerabushake rusaga 16 920, aho biteganyijwe ko bitarenze mu kwa Karindwi uyu mwaka, ngo bakazaba bageze ku 60 331 bangana na 75% by’urubyiruko rwose ruri aka karere.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.

 Apr 25, 2023 - 13:36