Ufite virusi itera SIDA yabana n'utayifite ntawanduje undi, abaturage bo ntibabyumva kimwe

Mu gihe inzego z’ubuzima zemeza ko hari uburyo abakundana cyangwa abashakanye babana umwe afite virusi itera SIDA undi ntayo afite kandi ntabe yamwanduza ndetse bakaba banabyarana umwana utanduye iyo bikurikiranywe, hari abaturage bagaragaza ubumenyi buke bavuga ko bitashoboka ko babana n'ufite virusi itera SIDA.

kwamamaza

Kugeza ubu mu Rwanda inzego z’ubuzima zemeza ko hari ingo zirenga ibihumbi 20 zibanye umwe afite virusi itera SIDA undi atayifite, ndetse bakurikiranwa n’abaganga bagapimwa buri mezi atatu, utanduye agahabwa imiti ituma atandura igihe bagiye gukora imibonano mpuzabitsina.

Nyamara nubwo inzego z’ubuzima zigaragaza ko bishoboka kutanduzanya kuri aba, bamwe mu Banyarwanda ngo ntibashobora kwemera kubana n’uwo bazi ko afite virusi itera SIDA, ibyo bafata nko gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Umwe ati "ntabwo twabana, ntabwo njye nabikunda, naba ntinya ko nanjye nazayandura".   

Undi ati "tuvuye kwipimisha ngasanga waranduye ntabwo twabana, ubwo twatandukana ugashaka undi muhuje icyo kibazo kiretse abaye afata imukiza".  

N’abavuga ko batareka kubana n’ufite virusi itera SIDA, bagaragaza ko babikorera impuhwe z’urukundo babakunda.

Umwe ati "byaterwa n'uburyo nabimenyemo, ariwe uramutse ubimbwiye hari igisubizo twashaka".

Undi ati "kiretse ntamukunda, narabanye nawe ntamukunze birumvikana, ariko igihe naba narabanye nawe mukunze ntabwo iyo yaba impamvu".    

Dr. Murerwa Mireille Joys ushinzwe ubundi bwirinzi kuri virusi itera SIDA muri RBC, avuga ko ibi bitaba ikibazo kubantu bemeye kubana umwe afite virusi itera SIDA undi atayifite, kuko iyo bagiriwe inama bakazikurikiza neza ndetse bagafatira imiti ku gihe ntakibazo bahura nacyo.

Ati "byagiye byibazwaho cyane bati ese nshobora kubana n'umuntu afite virusi itera SIDA ntayifite nkaba nkeka ko nshobora kwandura cyangwa tukaba tutazajya tubyara ariko kubera aho bigeze ubu dufite imiti myiza abantu bashobora kuba nta kibazo, mu gihe umuntu abana n'umuntu ufite virusi itera SIDA anywa neza imiti ku gihe adasiba na rimwe uyu muntu uwo babana ntiyamwanduza, turashishikariza cyane abandi babana ariko uwo babana adafata neza imiti ni inshingano z'uwo babana gufasha mugenzi we gufata neza imiti kugirango ataba yanamwanduza".     

Ni mu gihe ubu u Rwanda ruza mubihugu 5 byageze ku ntego y’umuryango mpuzamahanga ya 95.95.95, kuko  97,5% bari ku miti ,98% virusi zagabanutse mu maraso kugera kurwego rwo kutanduza.

Mu bushakashatsi buherutse gukorwa n’ishami ry’umuryango wabibumbye ushinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS) buragaza ko u Rwanda ruri mu bihugu aho umubare w'ababana na virusi itera SIDA bahabwa akato wagabanutse.

Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali

 Aug 30, 2024 - 09:40