Ufite virusi itera SIDA n'utayifite barashyingiranwa bakabana neza ntawanduje undi

Inzego z’ubuzima mu Rwanda zivuga ko bishoboka ko abantu bashakana umwe afite virusi itera sida undi atayifite kandi ntamwanduze ndetse bakanabyara umwana muzima, zigaheraho zimara impungenge sosiyete nyarwanda ikivuga ko bidashoboka ko umuntu ufite virusi itera SIDA atashaka utayifite.

kwamamaza

Kugeza ubu ubushakashatsi bw’inzego z’ubuzima bugaragaza ko ibijyanye n'iki kibazo cy’ababana umwe afite virusi itera sida undi atayifite ko aba babana neza iyo uwanduye muribo afata imiti neza kandi kugihe nkuko bivugwa na Dr. Murerwa Mireille Joyce ushinzwe ubundi bwirinzi kuri virusi itera sida muri RBC.

Ati "ni ibintu byagiye byibazwaho cyane ariko aho tugeze ubu dufite imiti myiza abantu bashobora kubana ntakibazo, mu gihe umuntu abana n'umuntu ufite virusi itera sida anywa neza imiti ku gihe adasiba na rimwe uwo babana ntiyamwanduza, turashishikariza cyane ababana uwanduye adafata neza imiti ni inshingano z'uwo babana gufasha mugenzi we gufata neza imiti kugirango ataba yanamwanduza cyangwa mu gihe ari umugore akaba yakandura akananduza umwana babyaye, ubu bihagaze neza tugiye dufite abashakanye tugenda dukurikirana ahantu hagiye hatandukanye".     

Ibi byo kutanduzanya virusi itera sida bikaba byemezwa n'umuturage wemeza ko we n'umugore we bamaze imyaka 9 babana nk'umugabo n'umugore, umugore akaba afite virusi itera sida ariko uyu mugabo akaba ari muzima muri iyi myaka yose bamaranye, bakaba banafitanye umwana kandi muzima.

Ati "nagize ubwoba ndagenda nsa n'utorotse njya mu majyaruguru kandi twarasezeranye nyuma narabyihanganiye ndagaruka tuza kubyara kandi abyara neza, umwana yaravutse avuka bamuhaye imiti kugirango atagira ikibazo amaze kugira nk'amezi 6 dusubiye kwa muganga dusanga umwana nta kibazo afite nanjye ubu ndacyari muzima ubuzima burakomeje kandi tumaze kugera ku iterambere".   

Mbere iyo abashakanye byagaragaraga ko umwe muribo afite virusi itera sida ntibyorohaga muri sosiyete, ndetse icyo gihe n'akato kari kenshi, ubu siko bikiri nkuko bivugwa na bamwe mubashakanye.

Umwe ati "umugabo wanjye afite ikibazo ntabwo byatuma dutandukana nabyihanganira, twakihutira kujya kwa muganga tugakurikiza inama muganga atugira, abantu bamwe bariyakiriye ntabwo bigikanganye nka mbere".    

Undi ati "nsanze umufasha wanjye yaranduye ntabwo namwirukana, iyo umuntu afata imiti neza nta kintu aba ahubwo arushaho kugira ubuzima, namubwira agafata imiti neza".  

Kugeza ubu mu Rwanda inzego z’ubuzima zemeza ko hari ingo zirenga ibihumbi 20, zibanye umwe afite virusi itera sida undi atayifite, aba bakurikiranwa n'abaganga bagapimwa buri mezi atatu naho uwo virusi ikigaragara mu maraso utanduye bamuha imiti ituma atandura igihe bagiye gukora imibonano mpuzabitsina.

Ubu u Rwanda rukaba ruza mubihugu 5 byageze ku ntego y’umuryango mpuzamahanga ya 95.95.95, kuko byamaze kurenga 95% bari ku miti ubu bakaba bageze kuri 97.5%  naho 98% virusi zagabanutse mu maraso kugera kurwego rwo kutanduza.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 May 24, 2024 - 07:58