Ngoma: Barishimira isoko rya kijyambere rigiye kuzura i Gafunzo

Abacururiza mu isoko rya Gafunzo mu murenge wa Sake mu karere ka Ngoma barishimira isoko rya kijyambere barimo kubakirwa nyuma y’igihe barisaba, ibintu bavuga ko batekerezaga ko bitabaho bityo bagashima ubuyobozi bwiza bw’igihugu bubatekerezaho bukabaha ibikwiye.

kwamamaza

Aba bacururizi mu isoko rya Gafunzo mu murenge wa Sake ndetse n’abaturage barema iri soko, bagaragaza ibyishimo batewe n’uko muri iyi santere y’ubucuruzi harimo kubakwa isoko rya kijyambere, ibintu ngo bumvaga ko bitashoboka ko bubakirwa isoko rya etaje.

Aba bavuga ko bahereye cyera barisaba none bakaba basubijwe, bityo bashimira ubuyobozi bwiza bw’igihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, bwabatekerejeho bukabaha iki gikorwaremezo kigiye guhurirana na kaburimbo izanyura muri iyi santere.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie avuga ko isoko rigezweho rya Gafunzo mu murenge wa Sake ririmo kubakwa, imirimo yaryo irimo kwihutishwa kugira ngo abantu babone aho bacururiza hasobanutse dore ko ari umujyi wa kabiri mu karere nyuma y’uwa Kibungo, bityo ngo inzu bakoreragamo zari zitajyanye n’igihe.

Ati "imirimo iragana ku musozo kuko isoko risigaranye iminsi itagera ku kwezi kugirango ibikorwa bimurikirwe akarere bitangire bikore, ni isoko ryiza rigezweho kuko rigeretse ndetse no kuvugurura andi mahangari yari ahari no gushyiramo ibikoresho kugirango abantu bagire aho bakorera heza muri iyo santere ya Gafunzo, santere yunganira umujyi wa Kibungo".    

Isoko rya kijyambere rya etaje igeretse rimwe riri kubakwa ahasanzwe isoko rya Gafunzo mu murenge wa Sake, biteganijwe ko rizuzura ritwaye miliyoni 650 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni isoko risanzwe riremwa n’abaturutse imihanda yose nka Kigali, Bugesera, Rwamagana ndetse na Kirehe. Kuba rero ryubatse ahazaca umuhanda Kibungo-Ramiro-Nyanza mu ntara y’Amajyepfo byitezwe ko abarirema baziyongera.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Ngoma

 Oct 26, 2023 - 15:50