Ubwongereza: Rishi Sunak niwe uhabwa amahirwe yo gusimbura Liz Truss nka Minisitiri w’Intebe.

Mu nkubiri yo gushaka uwasimbura Liz Truss, uwahoze ari minisitiri w’intebe Boris Johnson yatangaje ko atari mu mwanya mwiza wo kongera kwiyamamariza kuba minisitiri w’intebe, bituma Rishi Sunak ahabwa amahirwe akomeye yo kuba yawegukana.

kwamamaza

Ubusanzwe kugira ngo umukandida yemererwe guhatana, bisaba ko abona abamusinyira 100. Ibi Boris Johnson nta kibazo yarabifiteho ariko yatunguranye avuga ko atazahatana kur’uyu mwanya yeguyeho muri Nyakanga (7) uyu mwaka, nyuma yo kubuzuza.

Mu itangazo rye, Boris yavuze ko “ ku munota wa nyuma, naje gufata umwanzuro w’uko atari cyo kintu cyiza cyo gukora.  Sinshobora kuyobora neza igihe mutaba muri ishyaka rishyize hamwe mu nteko ishingamategeko.”

Icyakora yasezeranyije gutera ingabo mu bitugu umuntu wese wakwiyemeza guhatana mur’ibi bihe.

Rishi Sunak arahabwa amahirwe!

Ubwo Truss yatworwaga ku mwanya w’umuyobozi w’ishyaka riri ku butegetsi ry’aba-concervatrice ari nawe uba minisitiri w’intebe, yari yatsinze  Rishi Sunak bari bahanganye.

Uyu mugabo w’umwirabura umenyereye ibya politiki y’Ubwongereza, nyuma yo kumva ubwegure bwa Liz Truss yahise ava aho yari mu biruhuko muri Repubulika ya Dominikani.

Ageze ku kibuga cy’indege , Rishi Sunak  yahamagaye  Penny Mordaunt, waje ku mwanya wa gatatu mu matora aheruka, nawe wamaze gutangaza ko zahatana mu basimbura Liz, yamusabye kumushigikira. Icyakora amakuru avuga ko uyu mugore yateye utwatsi Rishi Sunak.

 Nubwo bimeze bityo ariko, kugeza ubu Penny Mordaunt ntaruzuza abamushinyira 100 kuko amaze kubona abamusinyira 30, mugihe Rishi Sunak yanze gushigikira afite 165.

Icyakora Penny Mordaunt bashobora guhangana, ategereje kuzuza abamusinyira 100, ndetse RFI ivuga ko  abadepite b’aba-concervatrice baratora ku mugoroba wo kur’uyu wa mbere.Bazongera kandi gutora  kugeza ku ya 28 Ukwakira (10).

 Ubushize, nta matora y’abadepite yabayeho kuko abayoboke b’ishyaka 140 000 bari batoye Liz Truss nubwo abadepite bashakaga Rishi Sunak.

nimugihe Penny nabura abamusinyira 100, nta matora yabaho, ahubwo byahita biha amahirwe  Rishi Sunak yo gusimbura Liz Truss, nk’umukuru w’ishyaka ndetse na Minisitiri w’intebe.

Rishi wahoze ari minisitiri w’imari ku ngoma ya Boris Johnson, mu mpeshyi yaje kwegura bishyira igitutu kuri Boris aregura.

Ku cyumweru, uyu mugabo ufatwa nk’umuhanga mu bijyanye n’imari, yatangaje ko agiye guhatana ku mwanya wo gusimbura uwari wamutsinze, Liz Truss.

Yavuze ko yiteguye gushyira ku murongo ubukungu bw’iki gihugu, kunga ubumwe bw’abagize ishyaka ry’aba-concervatrice ndetse no gukorera igihugu cye.

Rishi Sunak yanavuze ko yazamura imisoro kugira ngo bifashe serivise za rubanda ndetse no kugabanya imyenda Ubwongereza bufite. 

Yavuze ko kandi yakora uko ashobora ku isoko ry’Ubwongereza bikagenda neza, cyane ko ibiciro byazamutse cyane.

Ubwongereza ni igihugu kiri mu bihe bigoranye by’ubukungu ndetse n’ibiciro bikabije biri hejuru. Ni ibibazo Rishi Sunak avuga ko yiteguye guhangana nabyo, ndetse ko ari nayo mpamvu ashaka kuba minisitiri w’intebe.

 Oct 24, 2022 - 15:32