Umushumba wa kiliziya Gatorika yohereje intumwa y’amahoro muri Ukraine i Moscou.

Ibiro bya Papa Francis byatangaje ko Karidinali w’umutaliyani Matteo Zuppi, intumwa ya Papa Francis mu mahoro muri Ukraine, azajya i Moscou ku wa gatatu no ku wa kane.

kwamamaza

Ibi bitangajwe nyuma y'ibyumweru bitatu gusa avuye mu ruzinduko muri Ukraine.

Itangazo rya Vatican ryo kur'uyu wa kabiri, rivuga ko "ku ya 28 na 29 Kamena (06) 2023, karidinali Matteo Maria Zuppi, Arkiyepiskopi wa Bologna akaba na Perezida w'inama y'Abepiskopi y'Ubutaliyani, aherekejwe n'umuyobozi wo mu Bunyamabanga bwa Leta, bazasura Moscou, nk'intumwa ya Papa Fransisko.”

 "Intego nyamukuru y’iki gikorwa ni ugushishikariza ibikorwa by’ubumuntu bishobora gufasha mu gutanga igisubizo cy’ibihe bibabaje ndetse no gushaka inzira zo kugera ku mahoro akwiye".

Karidinali Zuppi, ukomoka mu muryango wa Sant'Egidio akora nk'umuyoboro wa dipolomasi udasanzwe kuri Saint- siège, yari amaze kujya i Kiev ku italiki ya 5 na 6 Kamena (06) uyu mwaka.

Muri uru ruzinduko rugufi akandi rukomeye, Vatican ivuga ko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yamubwiye ko guhagarika imirwano by'agateganyo bitazana amahoro.

Icyakora, Papa Francis ysabye kenshi impande zihanganye guhagarika intambara, aho igitero cy'Uburusiya cyatangira buri cyumweru yahamagaraga asaba ko intwaro zashyirwa hasi, ariko ubusabe bya Vatican ntacyo bwigeze bugeraho.

 Arkiyepiskopi wa Bologna, Matteo Zuppi w'imyaka 67, yayoboye inama y’abepiskopi mu Butaliyani kuva umwaka ushize. Ni inararibonye mu bikorwa bya dipolomasi no guharanira amahoro, ndetse afite ubutumwa bw'ibanze mu gufasha abakene n'abatereranywe.

 Jun 27, 2023 - 13:43