Coup d'État : Amerika yahagaritse  imfashanyo kuri Gabon

Amerika yatangaje ko yabaye ihagaritse imfashanyo yahaga Gabon, ivuga ko iri gusuzuma ibyakozwe na bamwe mu basirikare b’iki gihugu ninyuranyije n’itegeko nshinga mu kwezi gushize.

kwamamaza

Itangazo rya Antony Blinke;  Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Amerika , rivuga ko “Tubaye duhagaritse gahunda zimwe z'imfashanyo yo mu mahanga kuri guverinoma ya Gabon mu gihe dusuzuma ibyakozwe na bamwe mu basirikare b'icyo gihugu binyuranyije n'itegekonshinga."

Blinken yavuze ko iyo ngamba y'igihe ari iy’igihe gito kandi ihuye n'ibikorwa byakozwe n'umuryango wo mu karere k'Afrika yo hagati, umuryango w'Ubumwe bw'Afrika (AU/UA) ndetse n'abandi bafatanyabikorwa bo mu mahanga, nyuma yuko abasirikare bahiritse  ubutegetsi muri Gabon.

Iki cyemezo cya Amerika kije gisanga Umuryango w'ubukungu w'ibihugu byo muri Afrika yo hagati (CEEAC) na AU nabyo byarahagaritse Gabon ku kuba umunyamuryango wabyo.

Blinken yavuze ko icyemezo cyo kuba ihagaritse imfashanyo kuri Gabon kizagumaho mu gihe bari gusuzuma uko ibintu bimeze  muri iki gihugu.

Gusa yanavuze ko ibikorwa by'Amerika bikomeje muri Gabon, harimo nk'ibikorwa byo mu rwego rwa diplomasi n'ibyo kuri ambasade byo guha ubufasha Abanyamerika.

Igisilikari cyo muri Gabon cyahiritse ubutegetsi bwa Ali Bongo ku ya 30 Kanama (8) uyu mwaka, nyuma gato y’uko akanama k'amatora gatangaje ko yatsinze amatora.

Perezida Bongo yagiye ku butegetsi kuva mu mwaka wa 2009, ubwo yasimburaga se umubyara, Omar Bongo, wari umaze gupfa. Nimugihe Omar Bongo yari yarageze ku butegetsi mu 1967.

Icyakora mur’iki gihe agatsiko kahorotse ubutegetsi  kasezeranyije gukoresha amatora mu bwisanzure no mu mucyo, ariko ntikatanze ingengabihe yayo.

Raymond Ndong Sima, Minisitiri w'intebe mushya wa Gabon washyizweho n'ako gatsiko, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru , ko iki gihugu kizakoresha amatora mu gihe kitarenze imyaka ibiri iri imbere.

 Sep 27, 2023 - 21:55