Ubwongereza: Ese ibikorwa bw’iterabwoba ry’umutwe w’abaparakomando b’abarusiya ‘ Wagner’ ryaba ridahabwa agaciro?

Raporo y’inteko ishinga amategeko y’Ubwongereza iranenga guverinoma ya Rishi Sunak ku kudaha agaciro ibikorwa by’iterabwoba by’umutwe w’abaparakomando wo mu Burusiya’ Wagner’. Isaba ko hafatwa ingamba zigamije gukumira ibikorwa by’imitwe ya gisilikari yigenga.

kwamamaza

Gusa umuntu ashobora kwibaza niba koko guverinoma y’Ubwongereza yarasuzuguye ibikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa Wagner! Muri raporo y’impapuro 82, Komisiyo y’ububanyi n’amahanga mu nteko ishinga amategeko y'Ubwongereza yerekana ko habuze ikintu cyo gusobanukirwa ibikorwa bya Wagner ku mugabane wa Afrika.

Ivuga ko uyu mutwe wa Yevgueni Prigojine washoboye  kugera kure kur'uyu mugabane ndetse wigarurira ibihugu byugarijwe n'ibibazo by'umutekano muke.

Abadepite bavuga ko umutekano w’igihugu cy’Ubwongereza n’abafatanyabikorwa bacyo uri mu kaga gakomeye niba ibyo bikomeje gutera imbere hakirengagizwa ingaruka zabyo ku bantu.

Ibi bitangajwe mu gihe mu cyumweru gishize, Ubwongereza bwafatiye ibihano abantu 13 n’amasosiyete bifitanye isano n’ibikorwa by’urugomo bya Wagner muri Mali, Repubulika ya Centrafrique ndetse no muri Sudan. Ariko abadepite zemeza ko izo mbaraga zidahagije ugereranije n’iz'ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi na Leta zunze ubumwe z'Amerika.

Tugomba kugira icyo dukora.

Nubwo bisa n'ibitoroshye ariko birashoboka! iyi raporo ivuga ko ibigo bifitanye isano n'umutwe wa Wagner bizakomeza gukurikiranwa n'Ubwongereza, hamwe n’amabanki cyangwa abafite imitungo batigaragaza ko bafite aho bahuriye n'ibikorwa bya Wagner.

Raporo ishimangira ko uyu mutwe ari umutwe w’iterabwoba ndetse ko ibikorwa byawo bigomba guhagarikwa.

Perezida wa komisiyo y'ububanyi n'amahanga mu nteko nshingamategeko y'Ubwongereza, yasabye ko hafatwa ingamba zihuse, ukwezi kumwe nyuma yo kwigomeka ku butegetsi k'Uburusiya ariko ntibigerweho.

Alicia Kearns yagize ati: "Nubwo umuyoboro wugarijwe cyane kandi igihe cyihuta, tugomba kugira icyo dukora".

 Jul 27, 2023 - 09:43