
Urukiko Rukuru rwa Uganda rwanze kurekura Dr. Besigye by’agateganyo
Apr 11, 2025 - 16:46
Urukiko Rukuru rwa Uganda rwanze ubusabe bwa Dr. Kizza Besigye, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, bwo gufungurwa by’agateganyo. Besigye yatawe muri yombi mu Ugushyingo (11) 2024 i Nairobi aho yari yitabiriye imurikwa ry’igitabo cya Martha Karua. Yasabye gufungurwa avuga ko ari impamvu za politiki kandi ko afite uburwayi, yemera gutanga ingwate kugira ngo arekurwe.
kwamamaza
Ku wa 11 Mata ( 04) 2025, Perezida w'iburanisha, Rosette Comfort Kania, yavuze ko impamvu ze zifite ishingiro ariko ibyaha aregwa, birimo kugambanira igihugu, bifite uburemere butatuma arekurwa.
Kania yasobanuye ko ibyaha akekwaho byakorewe muri Uganda, Kenya, u Busuwisi n’u Bugereki, kandi bisaba iperereza ry'igihe kinini.
Yagize ati: “Ibyaha bikekwa ko byakorewe ahantu hatandukanye muri Uganda no mu bindi bihugu bisaba igihe kinini n’ubushobozi mu kurangiza iperereza ryabyo birenze uko byagenda ku byakorewe gusa muri Uganda.”
Yanavuze ko iperereza rikomeje mu nyungu z’ubutabera, agaragaza ko Besigye abaye arekuwe, ashobora kuribangamira bityo ko azakomeza gufungwa.
Besigye yafatiwe hamwe n’umujyanama we, Hajj Obeid Lutale, nawe azakomeza gufungwa.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


